Guverineri wa Ituri Lieutenant Général Johnny Luboya Nkashama avuga ko abasaba ingabo za DRC kwitanga ku rugamba baba bazishinyagurira kuko zishonje cyane. Mu minsi 30 y’ukwezi, baryamo iminsi 15 gusa.
Gen Nkashama avuga ko imibereho y’abasirikare ba DRC ibabaje cyane ku buryo kuibasaba kwitanga ku rugamba ari nko ‘gushakira amata ku kimasa’.
Hari video aherutse gucisha ku mbuga nkoranyambaga yavugiyemo ko abasirikare b’igihugu cye bateye agahinda.
Yunzemo ko hejuru y’inzara no kuribwa amafaranga; n’abagore b’abapfakazi b’ingabo zaguye ku rugamba badahabwa impozamarira, urwo ruhurirane rw’ibibazo rugaca intege abasirikare na benewabo.
Ati: “ Uyu munsi abasirikare bacu barya mu minsi 15 yonyine mu kwezi, ariko nujya muri Minisiteri bakakwereka umubare w’amafaranga babagenera uzumirwa. Umushahara wabo wakubwe kane ariko ntubageraho”.
Uyu musirikare mukuru uyobora Intara ya Ituri avuga ko bibabaje kuba n’abakora ubwo busahuzi badahanwa.
Avuga ko yigeze kubibwira na Perezida Tshisekedi, amubwira ko ingabo ziri mu bice birimo intambara ari nke cyane, ahagombaga kuba abantu 1,200 ukahasanga abari hagati ya 300 na 400 gusa.
Avuga ko bibabaje cyane kubona n’abasikare bari ku rugamba babwirwa inkuru mbi z’uko abagore babo bagiye kwicwa n’inzara.
Ibyo bituma abasirikare bibaza icyo bari kuruhira muri ibyo byose.
Ati:“ Ibihe turimo n’ahantu turi ni bibi kuko turi mu ntambara. Abakora ibintu biduca intege, baraduhemukira kuko n’ubundi n’aho turi tutorohewe”.
Ubuyobozi bwa DRC buvuga ko hazamuwe umushahara w’ingabo na Polisi, ariko bo bavuga ko utabageraho neza nk’uko bivugwa.
Minisitiri w’Intebe wa DRC Judith Sumirwa aherutse kuvuga ko mu mezi ane y’umwaka wa 2025 Leta yashoye mu gisirikare Miliyari $1, ni ukuvuga bwikube kabiri ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2024.