Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gakomeje gahindagurika ku isoko ry’ivunjisha kuko kuri uyu wa mbere ku wa 5 Ukwakira 2026 idolari rya Amerika ryagurishwaga Frw 1,479, mu gihe ryaguraga ku Frw 1,469.Frw, nk’uko imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ibigaragaza.
Ugereranyije n’agaciro k’idolari ry’Amerika mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, ifaranga ry’u Rwanda ryatakajeho 0.87% by’agaciro, mu gihe ugereranyije n’umwaka wa 2025 ryatakaje 4.4%.
Iri hindagurika ry’ivunjisha rigira ingaruka ku bacuruzi bakenera amadolari mu bucuruzi bwabo, cyane cyane abatumiza ibicuruzwa mu mahanga.
Bavuga ko iyo idolari rizamutse, amafaranga bakoresha mu kugura ibicuruzwa biva hanze nayo yiyongera, bikaba byagira ingaruka ku biciro umuguzi asanga ku isoko.
Kubona amadolari na byo birahindagurika
Musonera Saidi, ukora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga, avuga ko uko amadolari aboneka ku isoko bigira uruhare mu ihindagurika ry’ibiciro by’ivunjisha.
Ati: “Usanga amadolari yatubanye menshi, twabuze amanyarwanda yo kugura ayandi. Iyo amadolari abaye make, abayakeneye cyane bemera kongera amafaranga kugira ngo bayabone. Nta wemera kugendera ku giciro cya BNR gusa, kuko tubongereraho andi mafaranga.”
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka na bo bavuga ko izamuka ry’idolari ribagiraho ingaruka, kuko ibicuruzwa byinshi ku isoko mpuzamahanga bigurwa mu madolari.
Iyo ikiguzi cy’amadolari kiyongereye, amafaranga umucuruzi akoresha mu kwishyura ibicuruzwa na yo ariyongera bigatuma na we azamura igiciro cyo kugurishaho kugira ngo adahomba.
Guverinoma ivuga ko nta mpungenge zikomeye byagombye gutera
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko igitutu kiri ku ifaranga ry’u Rwanda ahanini gifitanye isano n’ikinyuranyo kiri hagati y’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo.
Yavuze ko nubwo ifaranga ry’u Rwanda rigenda ritakaza agaciro, nta mpamvu yo kuvuga ko ibintu byacitse, ugereranyije n’uko bimeze mu bihugu bimwe na bimwe bituranye n’u Rwanda.
Ati: “Aho biri ubu ntabwo ntekereza ko twagakwiye kuba turira ko ifaranga ryacu rita agaciro. Nimushake murebe mu bihugu duturanye, hari ibihugu bifite ubukungu buruta ubwacu, haba ku byo basarura n’ibyo bohereza hanze, ariko ifaranga ryacu rifite agaciro kuruta iryabo.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) igaragaza ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwageze kuri miliyari 9,4 z’amadolari mu 2025, buvuye kuri miliyari 4,9 mu 2017, bingana n’izamuka rya 89%.

