Umuyobozi Wa Polisi Wungirije Yibukije Akamaro Ko Kwitonda Mu Muhanda

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wingirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yabwiye abapolisi n’abasirikare bamaze amezi ane bishirizwa i Gishari uburyo gucunga umutekano wo mu muhanda ko burya umuhanda ari nyabagendwa kandi ko ari uwo kwitondera.

Yabasabye kujya bibuka ko batwaye abantu kandi ko umuhanda ari uwa bose bityo bakirinda ikosa ryagira uwo rihitana, uwo rikometsa cyangwa rikamumugaza.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 13 Gashyantare, 2023 nibwo yabivugiye mu muhango wo kurangiza amahugurwa y’amezi ane yaberaga mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa kiba mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Yitabiriwe n’abantu 202, barimo abapolisi 115 n’abasirikare 87.

- Advertisement -

DIGP Ujeneza yasabye abahugue kwifashisha ubumenyi bahakuye bukazabafasha gukomeza kwimakaza umutekano wo mu muhanda.

Ati: “Impanuka ziracyatwara ubuzima bw’abantu benshi kandi ahanini bigirwamo uruhare n’abatwara ibinyabiziga. Abantu bapfa ni u Rwanda rw’ejo, ni umuturage w’igihugu kandi birababaje, niyo mpamvu musabwa kuyaha agaciro kayo, mukazirikana ubumenyi muyungukiyemo kandi mukabukurikiza mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umutekano wo mu muhanda.”

Yababwiye ko bahuguwe kugira ngo banoze umwuga wabo hubahirizwa amategeko y’umuhanda.

Ujeneza yabibukije ko mu kazi kabo bagomba kuzirikana ko batwara ibinyabiziga byaguzwe amafaranga menshi kandi ko umuhanda ari nyabagandwa, ukoreshwa n’abandi.

Yababwiye ko inzego bahagarariye zibitezeho impinduka nziza.

DIGP Ujeneza yabasezeranyije imikoranire na Polisi, ikazababa hafi mu byo bakora kugira ngo akazi kabo gakomeze kugirira benshi akamaro.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amahugurwa cya Polisi, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshutiyavuze ko mu gihe cy’amezi ane bamaze bahugurwa bize amasomo  arimo gutwara imodoka zitandukanye zirimo intoya, amakamyo ndetse n’ibifaro.

Bize andi masomo arimo amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, gutwara ibinyabiziga, ubukanishi, akarasisi, banakora n’imyitozo yo kwimenyereza gutwara ibinyabiziga.

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nama n’inkunga bugenera ikigo cy’amahugurwa abereye umuyobozi mu rwego rwo kunoza imigendekere myiza y’amahugurwa, ashimira n’abarimu ku bwitange bwabaranze mu gutanga amahugurwa.

Abapolisi n’abasirikare bahuguwe uko batwara imodoka nto, imodoka nini n’ibifaro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version