Uko Ingengo Y’Imari Y’U Rwanda Ya 2020-2021 Iteye

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yaraye agejeje ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda uko ingengo y’imari y’u Rwanda iteye ariko avuga ko mu ikoreshwa ryayo haziyongeraho Miliyari Frw 12.4  zigenewe kuzahura ubukungu kubera ingaruka za COVID-19.

Soma uko Dr Ndagijimana yabwiye Inteko kuri iyi ngengo y’Imari ya 2020-2021:

Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite;

Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida;

- Advertisement -

Ba Nyakubahwa Badepite;

  1. Mu izina rya Guverinoma, mbanje kubashimira umwanya mumpaye ngo mbagezehoUmushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N°005/2020 ryo kuwa 30/Kamena/2020rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2020/2021, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 41 y’Itegeko Ngenga N°12/2013 ryo ku wa 12/Nzeri/2013 ryerekeye Imari n’Umutungo bya Leta.
  • Ibikubiye muri uyu mushinga w’itegeko rivugurura Ingengo y’Imari ya Leta bijyanye n’ingamba z’ubukungu twihaye mu gihe giciriritse zigamije kuzahura ubukungu no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku mibereho myiza, imirimo, ubucuruzi, n’inganda.
  • Ni muri urwo rwego ngiye gutangira mbagezaho incamake y’uko ubukungu buhagaze haba ku isi no mu gihugu cyacu, n’uko Ingengo y’Imari  ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 yashyizwe mu bikorwa mu mezi atandatu abanza, nyuma mbagezeho ibyo dusaba kuvugurura mu mezi atandatu asigaye.

Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite;

Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida;

Ba Nyakubahwa Badepite;

A.  UBUKUNGU

  • Ku bijyanye n’ubukungu ku isi, imibare itangwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi (IMF)yavuguruwe muri Mutarama 2021iragaragaza ko ubukungu bw’Isi buteganyijwe kugera ku gipimo cya -3.5% munsi ya zero mu mwaka wa 2020 buvuye ku gipimo cya -4.4% munsi ya zeru cyari cyatangajwe mu Kwakira 2020, bitewe ahaninin’ingaruka za COVID-19. Ubukungu bw’ibihugu byateye imbere buzagera ku gipimo cya 4.9% munsi ya zeru ugereranyije na -5.8% cyari cyatangajwe mu Kwakira 2020, naho ubw’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara buzagera ku gipimo cya 2.6% munsi ya zeru ugereranyije na 3% cyari cyatangajwe mu Kwakira 2020. Mu mwaka wa 2021, IMF iteganya ko ubukungu bw’isi buzazamuka ku gipimo cya 5.5% hashingiwe ku kizere ko icyorezo cya COVID kizagabanya ubukana ibikorwa by’ubukungu bikiyongera. Ubukungu bw’ibihugu byateye imbere buzazamuka ku gipimo cya 4.3%; ubw’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara uzamuke ku gipimo cya 3.2%.
  • Ku bijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda, nk’uko mubizi ba Nyakubahwa Badepite, icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda hagati mu Kwezi kwa Werurwe 2020 cyigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu, cyane cyane ku  gihembwe cya kabiri cy’umwaka aho umusaruro mbumbe w’igihugu wagabanutse ukagera ku gipimo cya 12.4% munsi ya zeru ugeranyije n’igembwe cya kabiri cya 2019, kubera ibikorwa by’ubukungu byahagaze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo. Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka, ubukungu bwatangiye kuzahuka aho imirimo imwe nimwe yongeye gukora ariko mu buryo bujyanye na gahunda yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo; ibi byatumye umusaruro mbumbe w’igihugu ugera ku gipimo cya 3.6% munsi ya zeru uvuye ku gipimo cya 12.4% munsi ya zeru cyari cyagezweho mu gihembwe kibanza cya kabiri. Iri zahuka ry’umusaruro mbumbe w’igihembwe cya 3 cy’umwaka wa 2020 ugereranije n’igihembwe cya kabiri cy’uwo mwaka waturutse k’umusaruro w’urwego rwa serivisi rwamanutse ku kigero cya -7% munsi ya zeru ugereranije n’igabanuka rya -16% munsi ya zeru mu gihembwe cya kabiri; urwego rw’inganda rwamanutse ku gipimo cya -1 % munsi ya zeru ugereranije na -19 % munsi ya zeru, naho urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku gipimo cya 2% ugereranije n’igabanuka rya -2 % munsi ya zeru mu gihembwe cya kabiri.
  • Ibi byatumye mumezi icyenda yambere y’umwaka wa 2020, ubukungu bw’u Rwanda bugabanuka ku mpuzandengo ya 4.1% munsi ya zeru ugereranyije n’9.8 % bwari bwazamutseho mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka ubanza wa 2019.
  • Ku bijyanye n’igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ibiciro ku masoko byagabanutse kuva ku gipimo cya 9.2% muri Nyakanga 2020; 8.8% muri Kamena; 8.9% muri Nzeri; 7.2% mu Kwakira; na 4.2% mu Gushyingo,  kigera ku gipimo cyo hasi cya 3.7% mu Kuboza 2020. Igabanuka rinini ry’ibiciro ryagaragaye kuva mu Kwakira 2020 aho byari biri ku gipimo cya 7.2%  kugeza mu Gushyingo 2020 aho byari biri  ku gipimo cya 4.2 % ryatururse ahanini ku musaruro mwiza w’ubuhinzi n’ubworozi, n’igabanuka ry’ibiciro by’ubwikorezi bw’abantu.

[Igabanuka ry’ibiciro  mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu byavuye ku gipimo cya 11.9 % m’Ukwakira 2020 bigera ku gipimo cya 3.6 % mu Ugushyingo;ibiryo n’ibinyobwa bidasembuye biva ku gipimo cya 9.7 % mu kwezi k’Ukwakira bigera kuri 4.7 % m’Ugushyingo; ibinyobwa bisembuye biva ku gipimo cya 20.6 % m’Ukwakira bigera ku gipimo cya  10.2% m’Ugushyingo; naho ibiciro by’amacumbi byavuye ku gipimo cya  5.8 % m’Ukwakira bigera  ku gipimo cya  5 % m’ Ugushyingo 2020]

  • Urwego rw’imari n’imicungire y’ifaranga narwo rwakomeje  kwiyubaka mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubukungu byahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19, aho  ingano y’amafaranga yose akoreshwa imbere mu gihugu (Broad Money (M3) yazamutse ku gipimo cya 13.8% mu Ukwakira 2020 ugereranyije n’ukwezi k’Ukuboza 2019. Ingano y’ Amadevize bwite y’igihugu yiyongereye ku kigero cya  26.9%. Inguzanyo zihabwa urwego rw’abikorera zazamutse ku gipimo cya 18.1% hagati y’Ukuboza 2019 n’Ugushyingo2020. Mu Ukuboza 2020, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranije n’idolari ry’Amerika kagabanutse ku gipimo cya 5.3%  ugereranyije n’Ukuboza 2019. Igipimo ku isoko ryo kuvunja no kuvunjisha nticyahungabanye cyane  bitewe  ry’urwego rw’ubuhahirane n’amahanga rwagenze neza.
  • Ku bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, uru rwego rwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19, cyane cyane ubucuruzi bwo mu karere, byatumye hagati ya Mutarama n’Ukwakira 2020, icyuho hagati y’ibyo twohereza n’ibyo dutumiza mu mahanga cyiyongereye ku gipimo cya  6 % kiva kuri miliyoni 1,611.4 z’amadolari y’Amerika kigera kuri miliyoni 1,707.7 z’amadolari y’Amerika.

Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite;

Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida;

Ba Nyakubahwa Badepite;

B. ISHYIRWA MU BIKORWA RY’INGENGO Y’IMARI:

  1. Ku bijyanye n’uburyo ingengo y’Imari yakoreshejwe hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2020, imibare itwereka ko mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2020, Ingengo y’Imari yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko, muri rusange  yari imaze gukoreshwa ku kigero cya  57 ku ijana by’Ingengo y’Imari yose. Ingengo y’imari y’iterambere yari imaze gukoreshwa ku kigereranyo cya 55 ku ijana by’Ingengo y’Imari yari yateganyirijwe ibikorwa by’iterambere. Ingengo y’imari isanzwe mu mpera zukuboza 2020 yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 58 ku ijana by’ingengo y’imari yose yari yagenewe ibikorwa by’ingngo yimari bisanzwe. 

Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite;

Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida;

Ba Nyakubahwa Badepite;

C.IBIKUBIYE MU MUSHINGA W’ITEGEKORIHINDURA KANDI RYUZUZA ITEGEKO N°005/2020 RYO KU WA 30/06/2020 RIGENA INGENGO Y’IMARI YA LETA  Y’UMWAKA WA 2020/2021

  1. Nyuma yo kubagezaho mu ncamake imiterere y’ubukungu n’uburyo Ingengo y’Imari yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko yashyizwe mu bikorwa mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari (July-Dec. 2020), munyemerere mbagezeho ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021.
  1. Muri rusange turasaba ko Ingengo y’Imari ingana na Miliyari 3,245.7 z’Amafaranga y’u Rwanda yari yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi kwa Kamena 2020 yiyongera ikagera kuri Miliyari 3,464.8 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri Miliyari 219.1 z’Amafaranga y’u Rwanda, bingana na 6.7%.
  2. Ku bijyanye n’impinduka ku mafaranga yinjizwa mu Ngengo y’Imari ya Leta, amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri Miliyari 1,605.7z’Amafaranga y’u Rwandaagere kuri Miliyari 1,784.7 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri Miliyari 179 bingana na 11.1%. Iyi nyongera izaturuka ahanini ku mafaranga ava mu misoro ateganyijwe kwiyongera kubera kuzahuka kw’ibikorwa by’ubukungu, amafaranga atari ay’imisoro (Non-tax revenues) ndetse n’inkunga z’amahanga:

15.1 Amafaranga aturuka ku  misoro aziyongera ave kuri miliyari 1,421.4 yari ateganyijwe mu ngengo y’imari yatowe agere kuri Miliyari 1,579.9, ni ukuvuga ko aziyongeraho Miliyari 158.5 bingana na 11%.

15.2 Amafaranga atari ay’imosoro aziyongera ave kuri Miliyari 184.3 agere kuri Miliyari 204.8, ni ukuvuga ko aziyongeraho Miliyari 20.5, agizwe cyane cyane n’inkunga ya Miliyari 16.4 y’ikigega Mpuzamahanga cy’Imali (IMF) cyasoneye amafaranga u Rwanda rwagombaga kwishyura umwenda wacyo cyikemera ko ashyirwa mu ngengo y’imali kubera icyorezo cya COVID-19.

15.3 Amafaranga aturuka ku nkunga z’amahanga ateganyijwe kwiyongeraho  Miliyari 99.7 z’amafaranga y’u Rwanda, akava kuri Miliyari 492.5 akagera kuri Miliyari 592.2  bitewe ahanini n’uko Banki y’Isi yemereye u Rwanda guhindura 50% y’inguzanyo zayo nshya muri uyu mwaka zikaba inkunga, mu rwego rwo kugabanya umwenda w’igihugu.

  1. Naho ku bijyanye n’uburyo amafaranga y’Ingengo y’Imari ateganyijwe gukoreshwa , ingengo y’imari isanzwe iziyongera ive kuri Miliyari1,583igere kuri Miliyari 1,595.4 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko iziyongeraho agera kuri Miliyari 12.4 z’Amafaranga y’u Rwanda.  Muri rusange iyi nyongera ikaba izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kuziba icyuho mu mishahara y’abakozi b’urwego rw’ubuzima;guhemba aba dipolomate baherutse gushyirwaho;gutangiza ibigo bishya birimo urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho(NCSA-National Cyber Security Authority) n’ Ikigo gishinzwe iby’Ikirere mu Rwanda( RSA-Rwanda Space Agency);kongera  amafaranga muri Minisiteri y’ubuzima(MINISANTE)  no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) azakoreshwa mu bijyanye no gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19; kongera amafaranga y’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS) agenewe ibiribwa;kugura ibikoresho abanyeshuri bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(TVET) n’amashuri  makuru y’imyuga n’ubumenyingiro(IPRCs) bakoresha biga imyuga (consumables);hari kandi n’inyongera ku mafaranga yokwishyura umwenda wa Leta no kongera ishoramari rya Leta.
  1. Amafaranga agenewe imishinga aziyongera ave kuri Miliyari 1,298.5 agere kuri Miliyari 1,336.1 z’Amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko yiyongeraho agera kuri Miliyari 37.6; naho amafaranga agenerwa ishoramari rya Leta (Net lending) aziyongera ave kuri Miliyari 306.5 agere kuri Miliyari 471.7 z’Amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko yiyongeraho Miliyari 165.2 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite;

Ba Nyakubahwa ba Visi Perezida;

Ba Nyakubahwa Badepite;

  1.  Mu kuvugurura uyu mushinga w’Ingengo y’Imari ya Leta y’u mwaka wa 2020/2021hashingiwe ku ngamba zo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Isaranganywa ry’amafaranga hagati y’ibikorwa ndetse n’imishinga ryakozwe hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’Ingengo y’Imari mu mezi atandatu abanzan’impinduka zabayeho mu bikorwa bimwe na bimwe byari biteganijwe. Ibi bikaba kandi byarumvikanyweho n’inzego zose bireba, ari nabyo bitanga icyizere ko Ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2020/2021 izashyirwa mu bikorwa nk’uko biteganijwe. Uburyo amafaranga yagiye asaranganywa hagati y’ibikorwa n’imishinga itandukanye murabisanga ku migereka twabagejejeho.
  1. Mu gusoza, nongeye kubashimira mu izina rya Guverinoma umwanya mwampaye ngombagezaho uyu mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°005/2020 ryo ku wa 30/06/2020 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2020/2021kandi mbasaba ko mwawushyigikira.

Ndabashimiye\Murakoze!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version