Lt Gen Jacques Musemakweli YATABARUTSE

Amakuru Taarifa yakuye ahantu hizewe avuga ko Lieutenant General Jacques Musemakweli yitabye Imana azize uburwayi.

Gen Musemakweli yari asanzwe ari Umugenzuzi Mukuru mu ngabo z’u Rwanda. Uyu mwanya yagiyeho muri 2019 avuye ku buyobozi bukuru bw’ingabo zirwanira ku butaka.

Lt Gen Jacques Musemakweli yari atuye mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro.

Mu kandi kazi yakoreye ingabo z’u Rwanda harimo n’uko yigeze kuyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu(Republican Guard), icyo gihe akaba yari Major General.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version