Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Inyamaswa Zo Muri Pariki Y’Akagera Zibayeho Muri Iki Gihe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibidukikije

Uko Inyamaswa Zo Muri Pariki Y’Akagera Zibayeho Muri Iki Gihe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 November 2021 7:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe ibice byinshi by’Intara y’i Burasirazuba bwugarijwe ingaruka zizaterwa n’izuba ryinshi mu gihe kiri imbere, Taarifa yamenye ko inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera zo zizabaho neza ugeranyije n’uko byigeze kugenda mu mwaka wa 2000.

Abaduhaye amakuru bakora muri iriya Pariki bavuga ko ubusanzwe inyamaswa zizi kwishakira uko zibaho bitewe n’uko ikirere kifashe.

Ubu buryo abahanga babwita natural adaptation.

Iyo ari mu bihe by’imvura inyamaswa zikunda kuva mu bishanga zikajya ahantu hirengeye, aho ibinono cyangwa amajanja yazo aba agomba kumuka kandi zigafata akayaga kaba gaturuka ahirengeye.

Kubera ko igice nini cy’Amajyepfo ya Pariki y’Akagera mu bihe by’imvura kiba gitose biba ngombwa ko inyamaswa zishaka ahantu humutse cyane cyane mu gice cyayo cy’Amajyaruguru zikajya kota akazuba no kumutsa ibinono, amajanja  n’inda z’ibikururanda zikumuka.

Ziba zariye zijuse ariko zibangamiwe n’ubuhehere bwinshi buterwa n’imvura ya hato na hato.

Ku rundi ruhande, iyo izuba rivuye ari ryinshi nk’uko biteganyijwe kuzagenda mu gihe kiri imbere, inyamaswa zishakamo ibisubizo.

Inyamaswa bita inyamigeri( ni ukuvuga izirisha) zimenya ko amazi atakiri ya yandi imibiri yazo ikishakamo uburyo bwo kurondereza amazi.

Urugero twatanga ni inzovu. Mu gihe pariki iba ifite amazi ahagije, inzovu inywa litiro 200 ku munsi.

Iyo amazi agabanutse kubera impeshyi, umubiri w’inzovu urondereza amazi k’uburyo ishobora kumara iminsi itatu itanywa.

Umutonzi w’inzovu kandi uyifasha kureha, ikamenya ahari amazi igakora kuri zigenzi zayo zikaboneza zikajya kuyanywa.

Indyanyama nazo zimenya uko zibika amazi mu mibiri yazo.

Tugarutse ku nyamaswa ziba muri Pariki y’Akagera, twavuga ko zifite amahirwe  bitewe n’uko iriya pariki iteye.

Ni pariki iva mu Majyaruguru igakura igana mu Majyepfo y’ubuso bwayo, igice gifite urufunzo n’amazi menshi.

Ni igice gikize ku mazi k’uburyo kirimo ibiyaga birega 10.

Ingero  ni nk’ikiyaga cy’Ihema, Rwanyakizinga n’ibindi.

N’ubwo mu gihe cy’impeshyi inyamaswa zibura ubwatsi butoshye ariko zipfa kurisha ubwumye zarangiza ‘zikarenzaho amazi.’

Ni tekiniki isanzwe kuko n’aborozi bazi ko hari igihe biba ngombwa ko bumisha ubwatsi bakazabugaburira amatungo mu gihe ubwatsi butoshye buzaba bwabuze.

Iyo inyamaswa z’inyamigeri zibonye ubwatsi zirisha n’amazi yo kunywa, ubwo n’indyanyama cyangwa inyamajanja nazo zibyungukiramo kuko zibona izo zirya.

Muri Pariki y’Akagera ubuzima bwubatse k’uburyo inyungu y’ikinyabuzima kimwe iba ari n’inyungu y’ikindi.

No ku gihombo ariko nicyo bivuze!

Amakuru twakuye ahantu hizewe avuga ko kugeza ubu iriya Pariki ituwe n’inyamazwa zirenga 12,152.

Iyi ni imibare igenekereje kuko kubarura inyamaswa ni akandi kazi.

Bitandukanye no kubarura abantu kuko bo muhana gahunda y’aho uri bubasange.

N’ubwo twavuze ko iriya Pariki isa n’igabanyijemo ibice bibiri, ariko mu by’ukuri nta gice wavuga ko cyahariwe inyamaswa runaka gusa.

Zose mu burenganzira busesuye zijya kandi zikava aho zishaka.

Nicyo bita ‘kwishyira ukizana.’

Hari zimwe zikunda kwibera mu bice runaka urugero nk’inyamigeri bita ‘inyemera’ ariko hari n’izindi zitembera aho zishatse hose.

Inzovu ni urugero rwiza kuri zo.

Ku byerekeye ingingo y’uko zizicwa n’inzara cyangwa inyota mu mpeshyi izaza, haracyari kare kwemeza ko ari ko bizagenda ijana ku ijana kuko ikirere kigira ayacyo.

Hari umwaka wigeze kuba mubi ku nyamaswa zo muri Pariki by’umwihariko!

Uwo mwaka ni 2000.

Uyu mwaka inyamaswa zo muri kiriya cyanya zarashonje ziragandara pe!

Inzara zahuye nayo yarambutse igera no mu Banyarwanda muri rusange kubera amapfa yari hirya no hino mu Rwanda.

Iyi nkuru yabarwa n’abari batuye mu Bugesera bwa kiriya gihe.

Icyo buri musomyi wa Taarifa agomba kuzirikana ni uko nta rutwitsi wemewe mu Rwanda.

Kera hari inyandiko yasohokaga muri kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda yagira iti: “ Ba Rutwitsi Muramenye!”

Abaturiye Pariki y’Akagera barasabwa kwirinda gutwika kuko inkongi itazi imbibi bigabanya Pariki.

Nibafatanye n’abashinzwe kuyirinda, bakumire ba rutwitsi bityo ibinyabuzima biba muri pariki y’Akagera bitekane.

TAGGED:AkagerafeaturedImvuraInyamaswaPariki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mango Telecom Ltd Yavuye Ku Izima
Next Article Ubushinjacyaha Bwajuririye Igihano Cyatanzwe n’Urukiko Kitakiba Mu Mategeko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

You Might Also Like

Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?