Benshi barishima iyo bamenye ko boherejwe kwiga muri Kaminuza.
Kuba umwe mu banyeshuri ibihumbi bahawe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, kandi uvuye mu muryango utifashije bitera akanyamuneza.
Umwe mu banyeshuri b’aho yitwa Obed Mfitumukiza wo mu Murenge wa Muhoza muri Musanze.
Uyu musore w’imyaka 21 wari umaze igihe kinini agenerwa imibereho n’iwabo, yari agiye noneho kwirwariza, akamenya gukoresha neza amafaranga make.
Ni Frw 40,000 bigenerwa umunyeshuri, akabikuramo ayo gufotoza inyandiko yigiraho, agakuramo ayo kurya, kwambara no kubaho kinyeshuri.
Gusa bisaba kumenya kwizirika umukanda, gusesagura ntibibe inshinga iza mu nyunguramagambo y’umunyeshuri.
Kimwe mu bikunze gushitura abantu ni imvugo y’uko ‘yiga ahembwa’.
Ababyeyi na benewabo b’umunyeshuri batangira kumufata nk’umukire, ayo bamwohererezaga bakayagabanya cyangwa se bakayaharika.
Urugero rwa Obed Mfitumukiza rugaragaza ko n’ikiraka yakoraga akirangiza kwiga, cyahagaze kuko yari agiye kuminuza.
Ku ikubitiro ariko, ababyeyi be bamushakiye iby’ibanze byazamufasha gutangira w’ubuzima, bagurisha n’amatungo magufi bari batunze.
Yagombaga kwiga ariko akagurizwa amafaranga yo kumubeshaho bita ‘bourse’ atangwa na Banki y’iterambere, BRD, yagombaga guhabwa mu myaka ine.
Ku nshuro ya mbere akibyumva yumvaga ari amafaranga menshi kugeza ubwo yakoraga imibare y’uburyo azabaho n’ibizamutunga buri kwezi agasanga burya yari inticantikize.
Uramutse ubibaze ko bizarangirana neza n’ukwezi, byagusaba ko uzakoresha Frw 10,000 buri Cyumweru kugira ngo Frw 40,000 bizagutunge mu kwezi.
Obed Mfitumukiza ati “ Nk’ubu kongereshamo gazi yo gutekesha iyo ufite icupa ni Frw 12,000, icumbi kandi mbana na mugenzi wanjye mu nzu riri mu kilometero uvuye aho ishuri riherereye ni Frw 28,000 ubwo ngatanga Frw 14,000 wakongeraho ibyo kurya byiyongera buri munsi mu gaciro, ugasanga iyo aya mafaranga agutunze igihe kinini atarenza iminsi 14.”
Mu byo ahurizaho na bagenzi be barimo Mugisha Dereck wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ibijyanye na politike, harimo ko ubuzima burushaho guhenda bityo ko hakwiye kurebwa uko hakongerwa amafaranga bagenerwa ku kwezi.
Ndetse ntatinya kuvuga ko yagezwa Ku Frw 80,000 cyangwa Frw 100,000.
Taarifa Rwanda kandi yabwiwe ko kubera ubuke bw’aya mafaranga kandi abanyeshuri bakaba batagifashwa n’ababyeyi, ngo hari abanyeshuri bajya kwishakira andi maramuko.
Bamwe bajya kwakira abantu mu maresitora yo mujyi wa Huye, kumesera abantu mu mutwe muri salon de coiffure, abandi bagasuka abakobwa n’abagore ariko bituma batabona uko basubira mu masomo.
Nubwo bavuga ibi ariko, Uwamariya Chanceline ufite resitora yakira benshi mu banyeshuri yo mu Mudugudu wa Nyarurembo, mu Murenge wa Tumba muri metero 50 uvuye kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yabwiye Taarifa Rwanda ko ku Frw 36,000 ashobora guha amafunguro umunyeshuri mu gihe cy’ukwezi kose.
Gusa asanga bari abanyeshuri badashaka kubaho mu buryo buhuje n’ubushobozi bwabo.
Ati: “Hari benshi mu banyeshuri bisumbukuruza bakarangwa n’ubusongarere bigatuma bifuza kubaho mu buzima butandukanye cyane n’ibyo binjiza.”
Mu mboni ye, asanga umunyeshuri uhabwa Frw 40,000 yabaho mu gihe cy’ukwezi mu buzima bwa kinyeshuri ‘buciriritse nk’umuntu uri ku ntebe y’ishuri’.
Kuva mu mwaka wa 2016, Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) imaze gushora miliyari zisaga Frw 608 mu gutera inkunga abanyeshuri barenga 142.000 bize mu Rwanda no mu mahanga, binyuze muri gahunda y’inguzanyo yo kwiga.
BRD igaragaza ko iyi gahunda itagamije gusa gufasha abanyeshuri kubona amafaranga y’ishuri, ahubwo ari ishoramari mu bumenyi n’ubushobozi bw’Abanyarwanda, rifatwa nk’inkingi y’iterambere rirambye ry’igihugu.
Nubwo bimeze gutya, mu myaka 10 ishize, abanyeshuri bahawe inguzanyo bamaze kuyishyuramo miliyari Frw 54,8 zonyine, bisobanuye ko izindi miliyari zirenga 500 zitari zishyurwa kandi ayo mafaranga ari yo asubizwa muri iyi gahunda kugira ngo afashe abandi gukomeza amashuri yabo nk’uko ubuyobozi bw’iyi banki bubitangaza.
BRD ivuga ko hari abakozi n’abakoresha birengagiza nkana gusubiza amafaranga bagurijwe kandi bafite uburyo bwo kubikora.
Ese Leta yakongera bourse?
Kuzamura ayo mafaranga ntibyoroshye.
Ubusanzwe Leta ntizihutira ikintu nk’iki kuko kigendana n’uko ubukungu bungana n’uko bukura.
Iyi ni nayo mpamvu bigoye gushyiraho umushahara fatizo mu bakozi ba Leta.
Dr Edouard Ngirente wahoze ari Minisitiri w’Intebe yigeze kubyemeza atyo.
Mu myaka 20 ishize hari igihe umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda yajyaga ahabwa kimwe cya kabiri cy’atangwa uyu munsi kandi agahaza ibyo yari akeneye.
Ababihamya ni Iranzi Rachid nawe wiga ishami ry’imiyoborere na Muhoza Samilah.
Bahamya ko haramutse habayeho uburyo bwa Kaminuza bwo kubaka amacumbi ahagije ku banyeshuri, noneho hakabaho n’uburyo bwo gutekera ku kigo; niyo byasaba ko amafaranga umunyeshuri yahabwaga agabanywa, yamubeshaho.
Taarifa yashatse kuvugana n’abayobozi b’inama nkuru ya za Kaminuza, High Education Council, ngo bagire icyo babivugaho ariko ntibabonetse kuri telefoni zabo zigendanwa.

