Uko Umunyeshuri Wa UR Abeshwaho Na Frw 40,000 

Peter Taarifa
6 Min Read

Benshi barishima iyo bamenye ko boherejwe kwiga muri Kaminuza.

Kuba umwe mu banyeshuri bahawe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (Ishami rya Huye) kandi uvuye mu muryango utifashije iyo mu cyaro, bitera akanyamuneza.

Umwe mu banyeshuri b’aho yitwa Obed Mfitumukiza wo mu Murenge wa Muhoza muri Musanze.

Uyu musore w’imyaka 21 yari umaze igihe kinini agenerwa imibereho n’iwabo, ubu noneho akaba yari agiye kwirwariza, akamenya gukoresha neza amafaranga make.

Ni Frw 40,000 bigenerwa umunyeshuri, akabikuramo ayo gufotoza inyandiko yigiraho, agakuramo ayo kurya, kwambara no kubaho kinyeshuri.

Icyo atari azi ni uko gucunga amafaranga nk’ayo bisaba kumenya kwizirika umukanda, gusesagura ntibibe inshinga iza mu nyunguramagambo y’umunyeshuri.

Kimwe mu bikunze gushitura abantu ni imvugo y’uko runaka wiga Kaminuza ya Leta ‘yiga ahembwa’.

Ababyeyi na benewabo b’umunyeshuri batangira kumufata nk’umukire, ayo bamwohererezaga bakayagabanya cyangwa se bakayaharika.

Nk’uko byagenze kuri Obed Mfitumukiza, umunyeshuri wari ufite ikiraka runaka nyuma yo kurangiza ayisumbuye, aragihagarika kuko aba agiye kuminuza.

Mfitumukiza we ababyeyi be bamushakiye iby’ibanze byazamufasha gutangira ubuzima bwa Kaminuza, bagurisha n’amatungo magufi bari batunze.

Yagombaga kwiga binyuze mu nguzanyo yo kumubeshaho bita ‘bourse’ itangwa na Banki y’iterambere, BRD, yagombaga guhabwa mu myaka ine.

Ku nshuro ya mbere akibyumva yumvaga ari amafaranga menshi kugeza ubwo yakoraga imibare y’uburyo azabaho n’ibizamutunga buri kwezi agasanga burya yari inticantikize.

Uramutse ubaze ko bizarangirana neza n’ukwezi, byagusaba ko uzakoresha Frw 10,000 buri cyumweru kugira ngo Frw 40,000 bizagutunge mu byumweru bine.

Imibare yamubanye myinshi

Obed Mfitumukiza ati: “ Nk’ubu kongereshamo gazi yo gutekesha iyo ufite icupa ni Frw 12,000; icumbi mbanamo na mugenzi wanjye riri mu kilometero uvuye aho ishuri riherereye turyishyura Frw 28,000 ubwo ngatanga Frw 14,000. Iyo wongeyeho ibyo kurya byiyongera buri munsi mu gaciro, ugasanga igihe kirekire  aya mafaranga aguttunga ari iminsi 14.”

Mu byo ahurizaho na bagenzi be barimo Mugisha Dereck wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ibijyanye na politike, harimo ko ubuzima burushaho guhenda bityo ko hakwiye kurebwa uko hakongerwa amafaranga bagenerwa ku kwezi.

Ndetse ntatinya kuvuga ko yagezwa ku Frw 80,000 cyangwa Frw 100,000.

Taarifa Rwanda kandi yabwiwe ko kubera ubuke bw’ayo mafaranga, hari abanyeshuri bajya kwishakira andi maramuko.

Bamwe bajya kwakira abantu mu maresitora yo mujyi wa Huye, kumesera abantu mu mutwe muri salon de coiffure, abandi bagasuka abakobwa n’abagore.

Ingaruka ziba iz’uko umwanya wo gusubira mu masomo kugabanuka, gutsindwa bikiyongera.

Nubwo bavuga ibi ariko, Uwamariya Chanceline ufite resitora yakira benshi mu banyeshuri iri mu Mudugudu wa Nyarurembo, mu Murenge wa Tumba muri metero 50 uvuye kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yabwiye Taarifa Rwanda ko ku Frw 36,000 ashobora guha amafunguro umunyeshuri mu gihe cy’ukwezi.

Gusa asanga hari abanyeshuri badashaka kubaho mu buryo buhuje n’ubushobozi bwabo.

Ati: “Hari benshi mu banyeshuri bisumbukuruza bakarangwa n’ubusongarere bigatuma bifuza kubaho mu buzima butandukanye cyane n’ibyo binjiza.”

Mu mboni ye, asanga umunyeshuri uhabwa Frw 40,000 yabaho mu gihe cy’ukwezi mu buzima bwa kinyeshuri bw’umuntu ‘uri ku ntebe y’ishuri’.

Kuva mu mwaka wa 2016, Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) imaze gushora miliyari zisaga Frw 608 mu gutera inkunga abanyeshuri barenga 142.000 bize mu Rwanda no mu mahanga, binyuze muri gahunda y’inguzanyo yo kwiga.

BRD igaragaza ko iyi gahunda itagamije gufasha abanyeshuri kubona amafaranga y’ishuri byonyine, ahubwo ari ishoramari mu bumenyi n’ubushobozi bw’Abanyarwanda b’ejo hazaza ngo bazabeb inkingi iterambere rirambye ry’igihugu rizashingiraho.

Nubwo bimeze gutya, mu myaka 10 ishize, abanyeshuri bahawe inguzanyo bakayishyura bishyuye miliyari Frw 54,8 zonyine.

Bisobanuye ko izindi miliyari zirenga Frw 500 zitari zishyurwa kandi ayo mafaranga ari yo asubizwa muri iyi gahunda ngo afashe abandi gukomeza amashuri yabo nk’uko ubuyobozi bw’iyi banki bubitangaza.

BRD ivuga ko hari abakozi n’abakoresha birengagiza nkana gusubiza amafaranga bagurijwe kandi bafite uburyo bwo kubikora.

Icyakora u Rwanda rufite ikigo kitwa CRB(Credit Reference Bureau) gishamikiye ku kitwa TransUnion Rwanda gishinzwe kugaruza imyenda nk’iyo.

Ese Leta yakongera bourse?

Kuzamura ayo mafaranga ntibyoroshye.

Ubusanzwe Leta ntizihutira ikintu nk’iki kuko kigendana n’uko ubukungu bungana n’uko bukura.

Ni nayo mpamvu bigoye gushyiraho umushahara fatizo mu bakozi ba Leta.

Dr Edouard Ngirente wahoze ari Minisitiri w’Intebe yigeze kubyemeza atyo mu Ijambo yagejeje ku barimu bari bateraniye muri BK ARENA ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu, hari mu Ugushyingo, 2022.

Mu myaka 20 ishize hari igihe umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda yahabwaga kimwe cya kabiri cy’atangwa uyu munsi kandi agahaza ibyo yari akeneye.

Ababihamya ni Iranzi Rachid nawe wiga ishami ry’imiyoborere na Muhoza Samilah.

Bahamya ko haramutse habayeho uburyo bwa Kaminuza bwo kubaka amacumbi ahagije ku banyeshuri, noneho hakabaho n’uburyo bwo gutekera no kugaburirira abanyeshuri imbere muri Kaminuza byakunganira umunyeshuri ntasohore amafaranga menshi, akagira ayo asagura.

Taarifa yashatse kuvugana n’abayobozi b’Inama Nkuru yaza Kaminuza, High Education Council, ngo bagire icyo babivugaho ariko ntibabonetse kuri telefoni zabo zigendanwa.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *