Ukraine Irashaka Gufungura Ambasade Mu Rwanda

Amakuru aravuga ko i Kiev bafite gahunda yo kuzafungura Ambasade mu Rwanda. Bikubiye mu itangazo riri ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine.

Iyi Minisiteri ivuga ko Ukraine ifite gahunda yo kwagura umubano ifitanye n’ibihugu by’Afurika muri rusange.

Gufungura Ambasade ya Ukraine i Kigali byaba bikurikiye uruzinduko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu witwa  Dmytro Kuleba aherutse kugirira i Kigali.

Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa 27, Ukuboza, 2023 riri ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine rivuga ko kwagura umubano wa Ukraine n’Afurika biri mu migambi ya Perezida Zelensky.

- Kwmamaza -

Intego ya Ukraine muri Afurika ni ukuzamura ubufatanye mu bucuruzi n’ubundi bufatanye mpuzamahanga.

Ukraine ifite gahunda yo gufungura nibura Ambasade icumi muri Afurika mu minsi ya vuba.

Mu Ukuboza 2022, Zelensky yavuze ko ashaka ko igihugu cye kigirana umubano n’ibihugu 30 bya Afurika.

Muri Gicurasi, 2023 Kuleba yasuye u Rwanda asinyana amasezerano na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta, akaba ari amasezerano yerekeye iby’ubujyanama mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi.

Mu butumwa Kuleba yanyujije kuri X icyo gihe, yavuze ko yaganiriye na Dr Biruta ku bijyanye na gahunda ya Perezida Zelensky yerekeye umugambi w’amahoro ukubiyemo ibijyanye no kubungabunga ubusugire bw’igihugu, umutekano mu by’ingufu, gufunguza imfungwa z’intambara n’ibindi.

Kugeza ubu Ambasade ya Ukraine muri Ghana irakora. Biteganyijwe ko izindi zizafungurwa mu Rwanda no muri Botswana mu gihe gito kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version