Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ukraine Yigambye Kwicisha Jenerali Ukomeye Mu Burusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ukraine Yigambye Kwicisha Jenerali Ukomeye Mu Burusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 December 2024 12:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Lt Gen Igor Kirillov
SHARE

Inzego z’iperereza za Ukraine zivuga ko ari zo zateguye kandi zituma umugambi wo kwica Lt Gen Igor Kirillov wo mu ngabo z’Uburusiya ushyirwa mu bikorwa.

Uyu musirikare kuri uyu wa Kabiri yaturikanywe n’igisasu cyari gitezwe muri moto yari iparitse hafi y’iwe.

Yapfanye n’umwe mu basirikare bamufashaga.

Lt Gen Igor Kirillov yari asanzwe ari umusirikare mu ngabo z’Uburusiya ushinzwe ishami ryita ku ntwaro za kirimbuzi n’intwaro z’uburozi, uwo mutwe bakawita the Radiation, Chemical and Biological Protection Forces.

Hagati aho hari umusore w’imyaka 29 ukomolka muri Uzbekistan wafashwe akurikiranyweho gushyira uwo mugambi mu bikorwa.

BBC yanditse ko Ukraine yavuze ko ari yo yateguye kiriya gitero ndetse ko yari imaze igihe gito iburanishije uwo mujenerali ‘adahari’ ndetse arakatirwa.

Ubutegetsi bw’i Kiev buvuga ko guhitana uriya musirikare byari bikwiye kubera uruhare yagize mu rupfu rwa benshi.

Gen Kirillov yapfuye akiri muto kuko yari afite imyaka 54 y’amavuko.

Uburusiya buvuga ko ibyo Ukraine ivuga ku musirikare wayo ari ibinyoma.

Nyuma y’uko uriya musore afashwe n’abakozi b’urwego rw’iperereza n’umutekano mu Burusiya rwitwa The Russian Federal Security Service’s (FSB), bafashe uriya musore, batangaje ko agiye gukurikiranwaho icyaha cyo gukora iterabwoba.

Uburusiya buvuga ko mu ibazwa ry’ibanze, uriya musore yavuze ko yahawe akazi n’inzego z’iperereza za Ukraine.

Hari video yerekanye uriya musore ari gusobanura iby’iyo mission yahawe.

Yabwiye abamufashe ko yahawe $100,000 ndetse n’uruhushya rwo kujya atembera mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nta nkomyi.

Ubwo yageraga mu Burusiya, yahawe igisasu gikomeye cyacuriwe mu rugo runaka kugira ngo kizakoreshwe mu kwica uriya mugabo.

Nyuma yo kukibona, yagisesetse muri moto nto bita scooter, aza kuyiparika hafi y’aho Gen Kirillov yabaga.

Yakurikijeho gukodesha imodoka yagendagamo azenguruka hafi aho, acunga ingendo uwo musirikare yakoreraga hafi y’iwe.

Muri yo, yashyizemo camera yo koherereza amashusho abakoresha be bari mu mujyi wa Dnipro muri Ukraine ngo barebe uko ibintu byakorwaga.

Ubwo ba shebuja babonaga Gen asohotse iwe, bahise bamutegeka gukanda buto, igisasu kiraturika.

Ibi ni ibyemezwa na cya kigo cy’Abarusiya gishinzwe umutekano n’iperereza, FSB.

Uburusiya bwarahiye ko buzakurikirana abo ari bo bose bagize uruhare mu rupfu rw’uriya musirikare.

TAGGED:BurusiyaIngaboIntwaroKirimbuziUbutasiUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dr. Ngirente Yakiriye Abahanga Mu By’Ingufu Za Nikeleyeri
Next Article Rwanda: Inka Zirenga 100 Zimaze Kwibwa Mu Mezi Atatu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?