Umubano W’u Rwanda Na Arabie Saoudite

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yaraye  i Riyad  muri Arabie Saoudite mu ruzinduko rwo gutsura umubano n’iki gihugu kiri mu bifite petelori nyinshi kurusha ibindi ku isi.

Ejo hashize(taliki 15, Gicurasi, 2022) nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yageze nuri kiriya gihugu.

Yagiranye ikiganiro na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga muri kiriya gihugu witwa Faisal Bin Farhan Al Saud.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Arabie Saoudite isanzwe ifite uyihagarariye mu Rwanda ariko ufite icyicaro i Kampala.

Yitwa  Dr.Abdullah Fahd Ali ALKAHTANI.

Ambasade ya Arabie Saoudite ihagarariye inyungu z’iki gihugu mu Rwanda ikora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba.

Inyungu z’u Rwanda muri kiriya gihugu zihagarariwe na Emmanuel Hategeka.

Dr Biruta yanditse mu gitabo cy’abashyitsi
Emmanuel Hategeka ahagaze inyuma ya Dr Biruta na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Arabie Saoudite

Ubwami bwa Arabie Saoudite

Iki gihugu giherereye muri Aziya. Ni ubwami bwa Arabie Saoudite (mu Cyarabu: العربيّة السّعودية, ) bufite imizi mu muryango w’aba Saoud guhera mu mwaka wa 1932.

Arabie Saoudite muri Aziya

Icyo gihe bwashinzwe n’umugabo witwa Abdelaziz ibn Saoud.

Ubwami bwa Arabie Saoudite butuwe n’abaturage milyoni 34,27 batuye umwigimbakirwa wa Arabia.

Iki nicyo gihugu kinini kurusha ibindi biri mu Burasirazuba bwo Hagati bw’Aziya.

Arabie Saoudite ifite ubuso bungana na kilometero kare Miliyoni 2, ibi bigatuma iba igihugu cya kabiri cy’Abarabi kinini kurusha ibindi nyuma ya Algérie.

Idini rukumbi ryemewe muri iki gihugu ni Islam kandi abisilamu bose bahaba ni aba Sunnite.

Ni igihugu kandi gifite ahantu Hatagatifu hubahwa muri Islam kurusha ahandi ku isi, aho hakaba ari i Mecca ndetse n’iMédine).

Mu Majyaruguru ya Arabie Saoudite hari Iraq, mu Majyaruguru ya kure ashyira uburasirazuba hakaba Koweït, Bahreïn ikaba mu Burengerazuba bushyira Amajyaruguru, Leta zunze ubumwe z’Abarabu zikaba mu Buraasirazuba nyirizina, Oman ikaba hafi aho mu Burasirazuba bushyira Amajyepfo, Yémen ikayisanga mu Majyepfo ya kure ashyirau Burasirazuba hanyuma Jordanie ikaba mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba.

Iki gihugu kandi gikora no ku Nyanja Itukura ndetse no ku Kigobe cya Perse.

Ni igihugu gikikijwe n’ibihugu byinshi

Hari bamwe bavuga ko Arabie Saoudite ari igihugu cya 13 ku isi mu bunini.

Arabie saoudite ni igihugu gikomeye mu Isi y’Abarabu.

Kubera ko ifite ahantu hatagatifu irinze, bituma yubahwa cyane mu bindi by’Abisilamu kandi kuba ikikijwe n’ibihugu by’Abayisilamu nb’Aba Sunnite bituma ishobora guhagarara yemye imbere y’ibindi bihugu by’Abisilamu ariko bo b’aba chiites.

Iki gihugu kandi kiracyize cyane kubera ko ari cyo cya mbere ku isi gicukura kikanohereza hanze yacyo Petelori na gaz byinshi kurusha ibindi ku isi.

Kubera ko ifite petelori nyinshi, bituma iba inshuti na Leta zunze ubumwe z’Amerika kugira ngo ibone aho iyigurisha ku bwinshi bityo bituma iyacukuwe itabura abaguzi ngo ni uko akagunguru kayo kahenze mu madolari y’Amerika($).

Ubukire bw’iki gihugu no kuba gituranye n’ibihugu byinshi byatumye abayobozi bacyo bashyira amafaranga menshi mu rwego rwa gisirikare.

10% by’umusaruro mbumbe wose wa Arabie Saoudite ijya mu gisirikare n’ubutasi.

Ibi bituma iki gihugu kiba mu bya mbere ku isi bishyira amafaranga menshi mu ngabo zabyo.

Bivugwa ko ifite abasirikare bose hamwe barenga 200,000.

Iki gihugu kandi gifite ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare rikora cyane bita mu Cyarabu Al Mukhabarat Al Un’amah bagera ku 20 000.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version