Ntibikwiye Ko Abatarikingiza Mu Buryo Bwuzuye Bajya Mu Ruhame- Minisanté

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Tharcisse Mpunga avuga ko kuba hari abantu batarikingiza mu buryo bwuzuye, biri gushyira ubuzima bw’abikingije mu bibazo.

Kuri we ngo, igihe kirageze ngo abantu bikingize mu buryo bwuzuye kugira ngo abantu bose babe bafite umutekano w;uko nta bwandu bwava hamwe bukajya ku bandi.

Dr Tharcisse Mpunga avuga ku kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho uburyo bwose bwatumye inkingo ziboneka, ari ikintu Abanyarwanda bagombye guha agaciro bityo bose bakingiza

Ati: “ Ntibikwiye ko umuntu utarikingiza COVID-19 uko bikwiye yitabira kugera ahantu hahurira abantu benshi kubera ko we aba ataruzuza ubudahangarwa

- Advertisement -
Dr Tharcisse Mpunga

Ibi bitangajwe nyuma gato y’Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana ifata ibyemezo birimo n’icy’uko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa ariko nanone ko kukambara ‘ntacyo byaba bitwaye.’

Hari abasomyi ba Taarifa bavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu wakingiwe inkingo ebyiri, akanashimangiza urwa gatatu ashobora kwanduzwa n’utarikingije byuzuye.

Icyakora,  ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda bwaragabanutse ndetse bumaze amezi atatu buri munsi ya 1%.

Ikindi kandi Minisiteri y’ubuzima ivuga ko murwayi n’umwe urembereye mu bitaro byose by’u Rwanda kandi ngo n’abanduye bari kwitabwaho mu ngo aho batuye.

Muri Werurwe, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko 60% by’abaturarwanda bamaze gukingirwa COVID-19 mu buryo bwuzuye.

Ni  intego yavugwaga ko izagerwaho mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Ni urugendo rwatangiye muri Werurwe 2021 ubwo u Rwanda rwari rumaze kwakira inkingo 240.000 za AstraZeneca/Oxford zakozwe n’ikigo Serum Institute cyo mu Buhinde n’izindi nkingo 102,000 za Pfizer-BioNTech.

U Rwanda rwakomeje kubona inkingo nyinshi zaba izabonetse binyuze mu gahunda mpuzamahanga yo gufasha ibihugu kuzibona (COVAX), izo rwahawe n’ibihugu by’inshuti n’izaguzwe na leta.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe igaragaza ko abaturarwanda bamaze guhabwa nibura urukingo rumwe ari miliyoni 8.8, naho abahawe inkigo ebyiri ni miliyoni 7.8.

Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye intego yo gukingira 30% (3.915.533) by’Abanyarwanda bitarenze Ukuboza 2021 na 60% (7.831.066) bitarenze Ukuboza 2022.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu Ukuboza 2021 yabwiye Inteko ishinga amategeko ko nyuma y’aho Guverinoma yiyemeje gukingira ingimbi n’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 12 na 17, imibare y’abagomba gukingirwa COVID-19 mu Gihugu hose yiyongereye ikagera kuri 69,4%  by’abaturage bose, ni ukuvuga nibura 9.063.245.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje iti “Kugeza uyu munsi, 60% by’abaturarwanda bakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye. Gahunda yo kugeza inkingo ku baturarwanda bose bagejeje igihe cyo kuzihabwa irakomeje.”

Biteganywa ko abagomba gukingirwa bose zaba bamaze kubona urukingo rwa COVID-19 bitarenze Ukuboza 2022.

Imibare ariko izakomeza kugenda ihinduka, urebye intambwe zimaze guterwa ahandi.

Nka Leta zunze Ubumwe za Amerika iheruka gutangiza ikingira rya COVID-19 no ku bana bari munsi y’imyaka 5, nyuma y’igihe abantu bayirengeje bose bahabwa inkingo.

Abari munsi y’iyo myaka bahabwa ingano nto y’urukingo rwa Pfizer/BioNTech igera kuri  microgram 3, mu gihe abana bafite hagati y’imyaka 5 na 11 bahabwa microgram 10, naho abantu bakuru guhera ku myaka 12 kuzamura bagahabwa microgram 30.

Ni mu gihe nko mu Rwanda kugeza ubu, abahabwa urukingo rwa COVID-19 ari abafite guhera ku myaka 12 kuzamura.

Abamaze guhabwa urukingo rwa gatatu rushimangira bose hamwe mu Rwanda ni miliyoni 1.7.

Muri Werurwe, 2022, iki cyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abaturarwanda 1458, bangana na 1.1% by’abantu 129,543 bamaze gusangwamo ubu burwayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version