Umubano W’u Rwanda Na Denmark Ugiye Kongerwamo Ikibatsi

Bikubiye mu biganiro Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe yaraye agiranye na Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda  Madamu Signe Winding Albjerg.

Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda afite icyicaro i Kampala muri Uganda.

Gen (Rtd) Kabarebe na Madamu Signe Winding Albjerg baganiriye uko umubano hagati ya Kigali na Copenhagen warushaho gutezwa imbere mu nzego usanzwe ukorerwamo ariko ukanagurwa.

Aba bayobozi bombi kandi biganiriye ku mutekano muke ukigaragara mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

- Advertisement -

U Rwanda na Denmark bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

Mu mwaka wa 2014 ubutabera bwa Denmark bwoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorerewe Abatutsi barimo Emmanuel Mbarushimana woherejwe mu mwaka wa 2014 na Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu mwaka wa  2018.

Hagiye kandi gushira imyaka ibiri ibihugu byombi  bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Politiki  n’andi masezerano agamije gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira hirya no hino ku isi mu buryo burambye.

Nyuma yo kwakira Ambasaderi wa Denmark, Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye Mamadou Dian Balde, uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Karere k’Uburasirazuba n’Ihembe rya Afurika ndetse n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

UNHCR isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu kwita ku mibereho myiza y’impunzi ziri mu Rwanda.

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, Filippo Grandi, ubwo yagirira uruzinduko mu Rwanda muri Mata 2021.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 127, ziganjemo izikomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Burundi, Eritrea, Ethiopia na Sudani.

Ku bufatanye na UNHCR, u Rwanda rwatangije gahunda zo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu ku buryo zabasha no gukora imirimo itandukanye yatuma zibeshaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version