DRC: Kwiyamamaza Birarimbanyije Katumbi Na Tshisekedi Barayoboye

Kuri uyu wa Mbere taliki 04, Ukuboza, 2023  nibwo igice cya mbere cy’igihe abakandida bo kuyobora DRC bahawe ngo biyamamaze cyuzuye. Imibare irerekana ko Felix Tshisekdi na Moïse Katumbi ari bo bari imbere y’abandi bose.

Katumbi yiyamamaza afatanyije na bagenzi be ari bo  Augustin Ponyo Matata, Seth Kikuni, Frank Diongo na Delly Sesanga mu gihe Tshisekedi we yiyamamaza ari wenyine ariko akaba akorana n’Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ryiswe Union Sacrée de la Nation.

Iryo ririmo abanyapolitiki nka Jean-Pierre Bemba, Vital Kamerhe, Modeste Bahati Lukwebo, Jean-Michel Sama Lukonde na Christophe Mboso Kodia.

Moïse Katumbi yiyamamaza mu izina ry’abayoboke b’ishyaka Ensemble pour la République.

- Advertisement -

Félix Tshisekedi na Katumbi bashyize imbaraga cyane mu kwiyamamaza, aho baciye hose uhasanga uruhuri rw’abaturage baje gushyigikira umwe muri bo ndetse hari n’abantu babiri baherutse kuhasiga ubuzima.

Taliki 19, Ugushyingo, 2023 nibwo kwiyamamaza byatangiye ku mugaragaro.

Abandi bakandida wavuga ko bakomeye ni Martin Fayulu, Denis Mukwege, Constant Mutamba na  Adolphe Muzito.

Aba ariko ntibakunzwe cyane nka Katumbi na Tshisekedi.

Mu bice bitandukanye bya DRC kandi hari abakandida bakurikira bari kuhiyamamariza:

  • Tony Bolamba
  • Jean-Claude Baende
  • Radjabho Tebabho Sorobabo
  • Theodore Ngoy
  • Justin Mudekereza
  • Nkema Liloo Bokonzi
  • Patrice Majondo Mwamba
  • André Masalu
  • Joëlle Bile
  • Enoch Ngila
  • Abraham Ngalasi
  • Marie Josée Ifoku

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version