U Rwanda Rugiye Kongera Kuganira N’Ubwongereza Ku By’Abimukira

Abimukira bava mu Bufaransa bakinjira mu Bwongereza ari benshi

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe ibibera imbere mu gihugu witwa James Cleverly azaza mu Rwanda kuganira na bagenzi be bayobora u Rwanda uko hasinywa amasezerano mashya ku byerekeye imikoranire mu gukemura ikibazo cy’abimukira.

BBC yanditse ko imwe mu ngingo zishobora kuzahanirwaho ari iy’uko hari ubwo abacamanza b’Abongereza bazajya baba bari mu nkiko z’u Rwanda kugira ngo barebe niba uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

James Cleverly

Inkiko z’Ubwongereza zimaze igihe zitambika ibyo kuzana abimukira mu Rwanda kuko ngo bitizewe ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa.

Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza ruherutse kuvuga ko kohereza abimukira mu Rwanda bidakurikije amategeko.

- Kwmamaza -

Cleverly nagera mu Rwanda azaganira na bagenzi be uko hakorwa andi masezerano ku buryo nta rukiko ruzongera kwitambika ibyo kubazana mu Rwanda.

Ibyo kohereza abimukira mu Rwanda byatangiye muri Mata, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version