Agahinda ni kenshi hirya no hino mu gihugu cya Myanmar nyuma y’uko abantu barenga 2000 ari bo bamaze kuboneka bishwe n’umutingito wibasiye iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Aziya guhera ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.
Abatuye iki gihugu bose baraye bafashe umunota wo kwibuka abo bose bahitanywe na kiriya kiza cyaje ari kirimbuzi.
Umutingito wo muri Myanmar wari ukomeye kuko wari uri kigero cya 7.7 ku gipimo cya Richter gisanzwwe gipimirwaho ubukana bw’imitingito.
Wari ukomeye ku buryo wumvikanye no mu bindi bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde, Thailand na Laos.
Muri Thailand ho wahitanye abantu 20.
Imibare-ishobora kuba nayo ari iy’agateganyo- iravuga ko abantu bishwe nawo bo muri Myanmar barenze 2000 gihugu gisanzwe gituwe n’abaturage Miliyoni 55.
Ingabo z’iki gihugu ziracyashakisha niba nta bandi baba bagihumeka, gusa icyizere cyo kubabona cyo ni gike cyane.
Ikindi kibabaje nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubivuga, ni uko iki kiza cyadutse mu gihugu gisanzwe cyarazahajwe n’intambara ikimazemo imyaka ine.
Ni intambara ihuza ingabo z’iki gihugu ari nazo ziri ku butegetsi n’abarwanyi bavuga ko baharanira ko igihugu kigendera kuri Demukarasi.
Abenshi muri bo uriya mutingito wahitanye ni abagwiriwe n’inkuta, abandi bafatirwa mu mihanda yasenywe n’umutingito.
Ubutegetsi bwa Myanmar buherutse gusaba amahanga kuza kubugoboka kugira ngo harebwe uko abantu benshi batabarwa bibaye ari ibishoboka.
Myanmar, cyangwa se Repubulika y’ubumwe ya Myanmar, hakaba n ‘abayita Burma, ni igihugu gikora icyarimwe mu Majyaruguru no mu Majyepfo ya Aziya.