Umuburo Wa Banki Nkuru Y’u Rwanda Ku Bacuruza Amadevize

Banki y’u Rwanda ivuga ko abacuruza cyangwa bishyuza serivisi mu mafaranga y’amahanga (amadevize)  bagomba kwitonda ntibishyuze abakiliya mu madovize kuko bitemewe.

Mu Rwanda ni henshi abacuruzi bishyuza abantu mu madolari cyangwa se andi mafaranga y’amahanga.

Hari bamwe bishyura ubukode bw’inzu z’ubucuruzi bagasaba ababakodesha kubikora mu madolari.

Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’u Rwanda buvuga ko bitemewe kandi ko bihanwa n’amategeko.

- Advertisement -

Mu itangazo ryasohowe n’iyi Banki hari ahagira hati: “Hakurikijwe Itegeko N48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, biteganyijwe ko inshingano zose zizamo amafaranga cyangwa ibikorwa byose bikorewe muri Repubulika y’u Rwanda bigomba gushyirwa kandi bikishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda.”

BNR isobanura ko gushyiraho ibiciro ku bicuruzwa na serivisi mu mafaranga y’amahanga bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Icyakoze, ibigo bitanga serivisi zigaragaza ko bikorana n’abanyamahanga byo byemerewe kwakira aya mafaranga y’amahanga. Ibyo birimo amahoteli, inzu z’imikino mu maduka atishyura amahoro ya gasutamo, sosiyete zikorana na ba mukerarugendo n’amashuri mpuzamahanga.”

Banki nkuru y’u Rwanda yamenyesheje abantu bose ko ufashwe agurisha ibicuruzwa cyangwa akishyuza serivisi mu mafaranga y’amahanga atabifitiye uburenganzira, ahanishwa gufatirwa amafaranga yose yavuye muri icyo gikorwa.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version