Bamwe mu batuye Akarere ka Nyabihu n’Akarere ka Gakenke batangaza ko iyangirika ry’ikiraro cyitwa ‘Ikiraro cya Ngoga’ ryatumye bagorwa no kwambuka umugezi wa Mukungwa bamwe bajye guhahirana n’abandi hakurya.
Mu rwego rwo kugira ngo bagere hakurya, byabaye ngombwa ko batambika ibiti bibiri kuri uwo mugezi kugira ngo babone uko bagereyo.
Abo baturage babwiye RBA ko bifuza cyane ko gisanwa kuko kuba kitarasanwa bibabangamira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko icyo kibazo bwagisesenguye bukaba buri kugishakira igisubizo.
Umugezi wa Mukungwa ukora ku turere twa Ngororero, Nyabihu, Musanze, Burera na Gakenke.
Ukikijwe n’imisozi miremire ihanamye, ibamo utugezi twinshi tuwirohamo.
Iyi misozi ikunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi n’inkangu, ibi bikaba ari nabyo byatumye kiriya kiraro gisenyuka.
Kimwe n’indi migezi itemba muri utu turere twavuzwe hejuru Mukungwa igomba kubungwabungwa.