Nta Kizakoma Imbere Iterambere Twiyemeje-Perezida Kagame

Perezida Kagame yaraye abwiye abitabiriye umusangiro yari yateguriye Abanyarwanda n’inshuti zabo ko nta kintu kizakoma imbere iterambere ry’u Rwanda.

Avuga ko aho rwageze rujya hasi hari hahagije kugira ngo ruzamuke ubutazasubira inyuma.

Yagize ati: “ Kubera amateka yacu, hari aho twageze hasi hashoboka ku buryo nta kindi cyari gisigaye uretse kuhivana kandi tukazamuka ubutazasubira inyuma na gato. Ibyo twagezeho ubu biragaragara kandi tuzakomeza kubizamura kubera ko ari ko tubyumva kandi tubishaka. Twiyemeje kuzabikora kandi nta kizakoma imbere iterambere twiyemeje, uko cyaba gikomeye kose.”

Umukuru w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda kandi yaraye yakiriye abayobora inzego zose z’umutekano abifuriza kuzagira umwaka mushya kandi muhire.

- Advertisement -

Yabashimiye umuhati bagaragaje mu bikorwa bakoreye mu Rwanda n’ahandi u Rwanda rwagiye kugarura amahoro mu rwego rwa UN cyangwa ku bufatanye n’inshuti zarwo.

Yabasabye kuzakomereza aho mu mwaka wa 2024.

Ati “ Ndabashimira ku myitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru.”

Yakomeje abashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano muri Afurika ndetse yongeraho ko aho bashimirwa ko aho bageze hose bagaragaza indangagaciro z’u Rwanda mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga bagaragaza.

Perezida Kagame kandi yavuze ko abafite ababo basize ubuzima mu kwitangira u Rwanda mu bikorwa rwaboherejemo, Leta izakomeza kubaba hafi.

Perezida Kagame yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kurinda igihugu, asaba ingabo kubikorana umurava n’ubwitange.

Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda aherutse kuzizamurira mu mapeti guhera kuri Corporal kugeza kuri Jenerali w’inyenyeri enye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version