Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubyeyi W’I Kamonyi Yapfiriye Ku Nzira Ajya Kubyara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Umubyeyi W’I Kamonyi Yapfiriye Ku Nzira Ajya Kubyara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 January 2024 3:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Kamashashi, Akagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi harivugwa umugore witwa Nagahozo Devotha w’imyaka 35 wapfiriye ku nzira ajya kubyarira kwa muganga.

Uyu mubyeyi yafashwe n’inda bitunguranye ku wa Gatanu taliki 26, Mutarama, 2024, yiyambaza umuturanyi ngo amugeze kwa muganga bageze mu nzira uwo mugore arava cyane arapfa.

Yari afite imyaka 35 y’amavuko nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE babyemeza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko iyo nkuru mbi bayimenye bikirangiza kuba.

Uyu muyobozi avuga ko uriya mugore yavuye iwe inda yamufashe.

Abari bamuherekeje bakoze uko bashoboye ngo bashakishe uko yagezwa kwa muganga, muri uko gushakisha uko ahagera nibwo yavuye arapfa.

Ibi byago byabereye ahantu hari urutoki.

Dr Nahayo ati: “Yaba uyu mubyeyi ndetse n’umwana yari atwite bose nta numwe wagize amahirwe yo kubaho.”

Meya Nahayo avuga ko bohereje imodoka ijyana uwo mubyeyi mu Bitaro by’iKabgayi kugira ngo bawushyire mu buruhukiro.

Yihanganishije umuryango w’uyu mubyeyi, asaba ababyeyi ndetse n’abaturage muri rusange ko bajya bakora ibishoboka bagashishikariza ababyeyi batwite kujya kwa muganga mu gihe babonye ko bari hafi kubyara aho gutegereza kujyayo ku munota wa nyuma.

Nyakwigendera asize umwana umwe kandi ngo yari yarabwiye bagenzi  be ko abaganga bamusuzumye bamubwira ko azabyara taliki 09, Gashyantare, 2024 none yishwe n’inda mu mataliki ya nyuma ya Mutarama, uwo mwaka.

TAGGED:featuredIndaKamonyiKubyaraMeyaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Bantu 16 Bishwe N’Impanuka Y’Ubwato Muri Mugesera Babiri Ni Impinja
Next Article U Rwanda Rwagiranye Amasezerano N’Ikigo Cy’Abongereza Gitunganya Amabuye Y’Agaciro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Abanyaburayi Babwiwe Ibyiza Bazasanga Mu Rwanda Nibarusura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

You Might Also Like

IbidukikijeIbiza KamereMu RwandaUmutekano

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbuzima

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Odinga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?