U Rwanda Rwagiranye Amasezerano N’Ikigo Cy’Abongereza Gitunganya Amabuye Y’Agaciro

Ikigo cy’Abongereza n’Abanya Australia kitwa Rio Tinto Minerals Development Ltd cyasinyanye na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cyayo gishinzwe Petelori, Mine na Gaz amasezerano y’uburyo ibuye rya Lithium ryagaragaye mu Ntara y’Uburasirazuba ryacukurwa.

Umuyobozi w’iki kigo nyarwanda witwa Yamima Karitanyi avuga ko kuba u Rwanda rugiye gukorana na Rio Tinto ari intambwe ikomeye izarufasha mu bikorwa byarwo byo gushakisha no gucukura amabuye y’agaciro.

Avuga kandi ko bizafasha mu gutuma amabuye acukurwa mu Rwanda akomeza kuba ayo kwizerwa kuko azaba yujuje ibisabwa byose mu bipimo mpuzamahanga.

Rio Tinto Minerals Development Ltd ni ikigo cyazobereye mu byo gushaka no gutunganya amabuye y’agaciro, kikaba gikorera mu bihugu 35 hirya no hino ku isi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Rio Tinto hirya no hino ku isi witwa Lawrence Dechambenoit avuga ko bishimiye gukorana n’u Rwanda mu gushakisha, gucukura no gutunganya ibuye rya Lithium mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ifoto: Yamima Karitanyi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version