Umucamanza W’I Nyamagabe Yafunzwe Akurikiranyweho Ruswa ya Frw 30 000

Umucamanza witwa  Nyaminani yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ruswa. Hari hashize igihe gito Urukiko rw’Ikirenga rumukuyeho ubudahangarwa. Amakuru Taarifa yamenye avuga ko afunzwe akurikiranyweho kwakira ruswa ya Frw 30 000

Bwana Nyaminani yari asanzwe ari umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe ruri mu Murenge wa Gasaga.

Afungiye ku biro bya RIB biri ku murenge wa  Gasaka muri Nyamagabe.

Kuri Twitter y’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha handitse ko hari iperereza rigikorwa kuri uyu mugabo.

- Kwmamaza -

Rusaba kandi abantu bose kuzibukira ruswa, bakarya ayo baruhiye aho gushakira amaronko ku bandi.

Inzego zishinzwe z’ubutabera zikunze kuvugwaho ruswa.

Ibyegeranyo bisohorwa n’Umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, ruvuga ko inzego zirimo ubucamanza, ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha ziri mu zikunze kugaragaraho kwakira ruswa.

Perezida Kagame ahora abasaba kubireka…

 

Umukuru w’igihugu Paul Kagame aherutse kwakira indahiro y’abacamanza mu nkiko zitandukanye.

Hari tariki 14, Gicurasi, 2021. Icyo gihe yabibukije ko bidakwiriye guhohotera abaturage babaka ruswa kandi amajyambere bagezeho barayabonye biyushye akuya.

Perezida Kagame asaba abakora mu butabera kuzibukira ruswa bakaba intangarugero

Yasabye abakora mu butabera gukurikiranira hafi uko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ariko bakirinda kubusubiza inyuma binyuze muri ruswa cyangwa indi migirire idakwiye.

Perezida Kagame yavuze ko abakora mu rwego rw’ubutabera bagombye kuba ari bo ba mbere bagaragaza ubutabera mu bantu kugira ngo ababagana babagane badaseta ibirenge.

Yababwiye ko iyo abaturage babona ko mu bucamanza harimo ruswa bituma batabwizera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version