Abanyeshuri biga mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi muri Kiliziya Gatolika babwiwe ko kumenya no gukora ibihuje n’umuco nyarwanda nta kinegu kirimo.
Ni inama bagiriwe kuri uyu wa Kane tariki 26, Gashyantare, 2026, ubwo amashuri yo muri Diyosezi ya Kabgayi yahuriraga mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuco.
Ibigo 30 nibyo byari bihagarariwe n’abanyeshuri bari baje ngo baganirizwe uko baha agaciro umuco w’abasekuruza babo.
Muri iki gitaramo cy’umuco, abanyeshuri berekanye imikino itandukanye iranga umuco nyarwanda irimo imbyino, imivugo, ikinamico, kuvuga amazina y’inka n’amahamba, gusakuza, kubuguza n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère yibukije urubyiruko ko umuco urinda Abanyarwanda gutakaza kamere yabo ngo batwarwe n’imico y’ahandi.
Ati: “Ndagira ngo nsabe urubyiruko rwacu ruri hano gukunda umuco wacu, muwige, muwusigasire kandi mwige kuwushyira mu bikorwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”
Intebe y’Inteko y’Umuco Yungirije Uwiringiyimana Jean-Claude, yavuze ko biteye inkeke kuba hari abavuga ko batajya babona umwanya wo gutoza abakiri bato umuco.
Ati: “Turamutse twitwaje ko nta mwanya dufite wo gutoza abana cyaba ari ikibazo gikomeye mu gihe izi ndangagaciro zidatorejwe mu muryango.”
Avuga ko umubare w’abantu badatoza abana babo umuco n’indangagacirro z’u Rwanda ari benshi kandi ko ibi bigira ingaruka kuri ejo hazaza h’igihugu.
Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho Umunsi w’Umuco cyaturutse k’ukuba batahitamo kwigisha amasomo gusa ngo bareke umuco.
Yasabye abato kuzirikana ko aribo bazarinda umuco n’indangagaciro za Kinyarwanda bityo ko kubyiga no kubimenya ari ngombwa.
Ati: “Bana bacu, ndagira ngo mbibutse ko mugomba gukunda umuco wacu, mugasobanuza, mukabaza kugira ngo murusheho kwisobanukirwa kuko ari mwe ejo muzaba mufite inshingano zo kuwutoza abandi cyane cyane abazabakomokaho.”

