Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umufaransakazi Ufite Ubwenegihugu Bw’u Rwanda Yahawe Kuyobora Trace Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umufaransakazi Ufite Ubwenegihugu Bw’u Rwanda Yahawe Kuyobora Trace Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 February 2024 6:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gwladys Watrin niwe  yagizwe Umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda,  iri rikaba ishami rishya ry’Ikigo Trace Group rishinzwe iterambere ry’ibikorwa by’iki kigo by’umwihariko urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda.

Trace Academia yo ni urubuga rwa murandasi rwifashishwa mu kwigisha abanyeshuri mu buryo bw’iyakure mu bihugu bya Afurika, Uburayi, Ubuhinde na Brésil.

Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez yavuze ko bishimiye kwakira Gwladys muri Trace kandi ubumenyi n’uburambe afite bikazafasha iki kigo mu kwagura ibikorwa byacyo.

Ati: “Gwladys azazana umuhati n’imbaraga mu kubaka ibisubizo bijyanye n’intego ya Trace yo gushimisha no kubaka ubushobozi bw’abaturage bacu.”

U Rwanda rwahawe ishami rya Trace Group nyuma y’uko rwakiriye ibirori byo gushimira abahanzi bahize abandi muri Afurika no muri Diaspora Nyafurika.

Ibyo ni ibihembo bya Trace Awards and Festival byatangiwe i Kigali ku wa 22, Ukwakira, 2023.

Ikigo Trace Group cyashinzwe mu 2003.

Gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki zirimo Trace Africa, Trace Muziki na Trace Urban.

Izo televiziyo zigamije gushimisha abantu bafite hagati y’imyaka 15 n’imyaka 34 bo mu bihugu 160 ku migabane yose y’isi.

Muri ibyo bihugu, abantu miliyoni 110 bafashe ifatabuguzi kuri Trace.

Amakuru avuga ko guhera mu mwaka wa 2014 iki kigo gicungwa n’abanya Suède ku kigero cya 75%.

Abo ni abakorera ikigo Modern Times Group.

TAGGED:featuredIkigoTraceUmunyarwandakaziUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jeannette Kagame Na Agatha Duda Baganirije Incuke Zirererwa Mu Urugwiro
Next Article Kardinali Kambanda Yakebuye Abashakanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?