Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugaba w’Ingabo Za Misiri Yasuye U Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Umugaba w’Ingabo Za Misiri Yasuye U Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2021 8:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Lt.Gen Mohamed Farid  uyobora Imitwe  yose igize ingabo za Misiri ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Yahageze tariki 27,Gicurasi, 2021, abonana n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura.

Bahuriye ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda kiri ku Kimihurura.

Nyuma y’ibiganiro by’aba basirikare bakuru, Lt Gen Mohamed Farid yaganiriye kandi na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Major General Albert Murasira.

Kuri uyu wa Gatandatu arasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mbere y’uko afata indege asubira i Cairo, mu Misiri.

Igisirikare cya Misiri nicyo gisirikare gikomeye kurusha ibindi muri Afurika.

Mu kirangantego cyacyo handitsemo ko ‘iyo mu kaboko kamwe hari umwiko wo kubaka, mu kandi haba hari imbunda yo kurinda inyubako.’

Nyuma y’uko Misiri yemeye ko Israel ari igihugu kigenga kandi kigomba kubaho nk’ibindi, byatumye iba inshuti n’Amerika.

Ubu bucuti bwayigiriye akamaro cyane k’uburyo ubu ari cyo gihugu cya mbere cy’Afurika kibona inkunga itangwa na Amerika kurusha ibindi.

Iyi nkunga, nk’uko bimeze no kuri Israel, ifasha Misiri kubaka igisirikare cyayo k’uburyo ari cyo cya mbere gikomeye muri Afurika.

Misiri ifite  abasirikare  920,000 ikagira n’imodoka z’intambara 11,700

Imibare yasohowe n’ikitwa African Millitary Ranking ya 2020 ivuga ko Misiri ari iya cyenda ku isi mu kugira igisirikare gikomeye.

Amerika iracyari iya mbere.

Yakiranywe icyubahiro cya gisirikare
Gen Kazura yakiriye mugenzi we mu biro bye
Itsinda yaje ayoboye rifashe ifoto y’u Rwibutso
TAGGED:featuredIsraelKazuraMisiriUmugaba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Igipfunsi Mu Bafana Ba Chelsea na Manchester City…
Next Article Vivo Energy Rwanda Yongereye Imbaraga Mu Buryo Abakiliya Babona Serivisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?