Umugaba W’Ingabo Z’u Rwanda Yahuye N’Uw’Ingabo Z’u Bufaransa

Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa bivuga ko Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura yaraye ahuye na mugenzi we uyobora iz’u Bufaransa witwa General Thierry Burkhard.  Ni ubwa mbere mu myaka 25 ishize abagaba b’ingabo z’ibihugu byombi bahuye.

N’ubwo hari amakuru avuga ko hateganywa imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, abo muri Minisiteri y’ingabo z’u Bufaransa babwiye Radio France Internationale ko ibiganiro hagati ya bariya bagabo bombi byari ‘ibiganiro bisanzwe.’

Hari indi ngingo abakurikirana iby’umutekano mu Burayi no muri Afurika bavuga yatuma ingabo z’ibihugu byombi zikorana.

U Rwanda ni igihugu gifite abasirikare mu bihugu bitandukanye by’Afurika, boherejwe kuhagarura amahoro no kurinda aho yagarutse.

U Bufaransa nabwo nicyo gihugu cyo mu Burayi gifite abasirikare henshi ku isi kandi bahora mu bikorwa byo gucunga umutekano.

Hari umuhanga uherutse kuvuga ko igisirikare cy’u Bufaransa ari cyo gikomeye mu Burayi bwose kubera intwaro ndetse n’ibikorwa byacyo hirya no hino ku isi.

Bwahoze muri Afghanistan, bujya muri Centrafrique, bujya no mu bihugu by’Akarere ka Sahel ari byo Mali, Niger n’ahandi nka Burkina Faso na Tchad.

Buherutse no kujya muri Romania aho abasirikare babwo biteguye gutabara kiriya gihugu kiramutse gitewe n’u Burusiya bwa Putin butoroheye Ukraine muri iki gihe.

Ikindi ni uko n’umubano mu rwego rwa Politiki wongeye kuba mwiza hagati y’ibihugu byombi kuva igihe Perezida Kagame yasuraga u Bufaransa na mugenzi Emmanuel Macron agasura u Rwanda.

Muri Mozambique hari yo ingabo z’u Rwanda zagiye kwirukana abarwanyi b’ibyihebe bari barigaruriye Intara ya Cabo Delgado isanzwe ibamo uruganda rw’Abafaransa rucukura rugatunganya ibikomoka kuri Petelori kandi rugatunganya na gazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version