Umusirikare Wa Uganda Yiyahuye

Umwe mu basirikare ba Uganda witwa John Bakambera wari waratorotse igisirikare yiyahuye ‘arapfa’ aguye iwe ahitwa Rushongati, muri Kicumbi, mu Gace kitwa Kamuganguzi.

Amakuru atangwa na ChimpReports avuga ko uriya mugabo yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe, kandi ngo kuva mu mwaka wa 2010 yajyaga ava mu gisirikare ariko akongera akakigarukamo.

Yari yarashakanye n’uwitwa Florence Mbabazi ariko yapfuye batarabyarana.

Mbabazi yabwiye abapolisi ko ku wa Gatanu  yagiye kwita ku busitani bwabo, agarutse mu masaha ashyira igicamunsi asanga umugabo we yimanitse.

- Advertisement -

Avuga ko hari mu masaha agana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga ngo usuzumwe hanyuma bawushyikirize benewabo, bamushyingure.

Kwiyahura: Ikibazo mu bashinzwe umutekano muri Uganda na Kenya…

Raporo z’imibereho myiza y’abaturage mu bihugu by’Afurika y’i Burasirazuba zivuga ko abashinzwe umutekano muri Kenya no muri Uganda bagira ikibazo cyo mu mutwe kubera ko akazi bakora gatuma badatuza kandi bagahora bahanganye n’abagizi ba nabi bakomeye.

Urugero ruheruka kwerekana ko gushingwa umutekano cyane cyane muri Kenya bigoye, ni urwabaye mu mpera z’umwaka wa 2021 ubwo umupolisi yarasaga abaturage biganjemo abamotari abakekaho kumusambanyiriza umugore.

Mbere yo kubarasa akabica, yari yabanje kwica umugore we.

Bivugwa ko abapolisi bo muri Kenya bahura n’akazi gakomeye cyane bigatuma biheba bamwe ‘bakiyahura’ cyangwa bakica abo bashinzwe kurinda.

Abaturage ba Kenya muri rusange n’ab’i Nairobi by’umwihariko ni abaturage bakunda akazi.

Kuri bo ifaranga nicyo kintu cya mbere kandi hari benshi bavuga ko bagomba kuribona hatitawe ku nzira byacamo iyo ari yo yose.

Ibi bituma abo benshi tuvuga bahitamo kwica amategeko ariko bakabona amafaranga.

Muri uko kwica amategeko, habamo no kwica abantu, guhohotera abakobwa n’abagore, ubucuruzi bw’intwaro n’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bituma Polisi ya Kenya ihora mu kazi kadashira.

Si umwihariko wa Kenya gusa kuko ngo no muri Uganda ari uko!

Abapolisi ba Kenya bivugwa ko hari ubwo akazi kabarenga bagasanga ibyiza ari ukwipfira bakavaho.

Iyo batirashe cyangwa ngo barase abandi bibaviremo gufungwa, baraswa n’abagizi ba nabi.

Ikinyamakuru The Star kivuga ko guhangayika( trauma) ari yo mpamvu ikomeye ituma abapolisi bo muri Kenya bagira imyitwarire iteye ubwoba.

Ibibazo byose sosiyete ya Kenya ifite umupolisi aba agomba kugira uruhare mu kubicyemura.

Ibi bituma ubuzima bwe buhora mu kaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version