Umugaba W’Ingabo Z’u Rwanda Zo Ku Butaka Yahuriye Na Perezida Nyusi Muri Cabo Delgado

Major General Vincent Nyakarundi yahuriye na Perezida wa Mozambique Filip Nyusi muri Cabo Delgado aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi. Nyusi yari ari kumwe na Minisitiri w’ingabo za Mozambique Maj Gen Cristovão Artur Chume.

Ubwo yahageraga, Perezida Nyusi yakiriwe mu cyubahiro n’ingabo z’u Rwanda ziri mu gihugu cye mu rwego rw’akazi ziyobowe na Major General Nyakarundi ari kumwe n’umuyobozi w’itsinda ry’ingabo z’u Rwanda na Polisi riri muri Mozambique witwa Major General Alexis Kagame n’abandi bayobozi b’ingabo na Polisi.

Ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda handitseho ko Perezida Nyusi yashimye umuhati ingabo z’u Rwanda na Polisi bagira mu kugarura amahoro binyuze mu kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye  Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

Gen.Nyakarundi yabwiye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri kiriya gihugu uko mu Rwanda  umutekano wifashe aboneraho kubasaba gukomeza gukorana umurava inshingano zabajyanye kure y’iwabo.

- Advertisement -
Perezida Nyusi aganira na Gen Nyakarundi uko ibintu byifashe muri Cabo Delgado
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version