Umugabo Afunzwe Ashinjwa Gukorera Iyicarubozo Umwana We w’Imyaka Itatu

Umugabo wo mu Karere ka Ngororero yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera umwana we w’imyaka itatu amukubise urutsinga.

Uwo mugabo kuri uyu wa Gatanu yabwiye itangazamakuru ko yemera ko ibyo yakoze ari ibyaha kandi ko abisabira imbabazi. Yavuze ko yabikoze yasinze ikigage.

Ati “Naratashye ngeze iwanjye madamu andegera uwo mwana, anshinja ko ntajya muhana ndetse ko bimubabaza. Nagiye kubona mbona umwana yitumye aho twari kurira ngira umujinya mukubita agatsinga kari aho hafi. Ariko rwose nabonye ko nakosheje mu gitondo.”

Yavuze ko bukeye yabonye uko umwana yakomeretse ku kuboko no ku itako, yigira inama yo kumujyana kwa muganga. Abantu bahise bamutangaho amakuru arafatwa.

- Advertisement -

Yavuze ko amaze iminsi itatu afashwe.

Umuvugizi w’Urwego Rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira B Thierry yavuze ko ibyaha uriya mugabo akurikiranyweho ari uguhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye.

Naramuka ahamijwe ibyaha n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

Umwana wakubiswe yarababaye cyane
TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version