Umugabo ‘Wari Uhitanye’ Perezida Wa Mali Yapfuye

Leta ya Mali yatangaje ko umugabo washinjwaga ko mu cyumweru gishize yagerageje gutera icyuma Perezida w’inzibacyuho Colonel Assimi Goïta, yapfiriye mu bitaro.

Uwo mugabo utatangajwe amazina yatawe muri yombi ubwo yafatwaga akekwaho ko yari agiye gutera icyuma Perezida Goïta, ubwo yari mu musigiti ku munsi mukuru wa Eid al-Adha.

Itangazo rya leta ya Mali ryavuze ko nyuma yo gufungwa, uriya mugabo ubuzima bwe bwarushijeho kuba bubi, akajyanwa mu bitaro ari naho yaguye.

Ntabwo hasobanurwa niba ari ibikomere yatewe mu kumufata byatumye apfa cyangwa niba ari ikindi kibazo cy’ubuzima yagize.

Colonel Goïta yahiritse ubutegetsi bwa Mali inshuro ebyiri kuva muri Kanama 2020, ahereye ku bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita.

Muri Gicurasi nabwo Goïta wari visi perezida w’inzibacyuho yafunze Perezida Bah N’Daw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane, abaziza guhindura abagize guverinoma batamugishije inama, igikorwa yise gushaka guhungabanya inzibacyuho.

Baje kwegurira muri gereza, ahita aba Perezida w’inzibacyuho.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version