Umugore Umeze Neza Agaba Amahoro- Apostle Mignone Kabera

Umuyobozi w’Umuryango  Women Foundation Ministries Pastor Mignone Kabera avuga ko burya umugore uguwe neza agaba amahoro. Niyo mpamvu avuga ko abagore bazitabira igiterane kizabera muri Kigali Convention Center bise ‘All Women Together’ bazafashwa gusana imitima yabo kugira ngo bakomeze bareme ingo zabo.

Guhera taliki 02, Kanama, kuzageza  taliki 05, 2022 nibwo ibiganiro bijyane na kiriya giterane bizakorwa.

Iminsi itatu ya mbere izaba igenewe abagore( n’abakobwa) ariko undi umwe uzaba an’abagabo bazitabira.

Mignone Kabera avuga ko ubusanzwe umugore ari we mutima w’urugo.

- Kwmamaza -

Kuri we, iyo uwo mugore amerewe neza haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka bituma urugo muri rusange rugubwa neza.

Ati: “ Twashyizeho uyu muryango mu rwego rwo gusana umugore no kumuha imbaraga zo kubaka ingo zabo ariko bakabikora ari Abakirisitu.”

Yunzemo ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibihe byakurikiyeho abagore bahahuriye n’akaga bityo ko bari bakeneye uburyo bwo kububaka mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.

Ngo Imana yamuhaye inkoni  ngo afashe bariya bagore gutera imbere kandi ngo yarabyitabiriye neza.

Avuga ko mu giterane kigiye kuba ku nshuro ya 10, abagore bazaza baje no kumva ijambo ry’Imana kuko ngo nta hantu heza ho kuba nko mu nzu y’Imana.

Ati: “ Iyo abagore bahuye bakumva ijambo ry’Imana ntibigira uko bisa.”

Ikindi ngo ni uko muri kiriya giterane hari Abanyarwandakazi bagera kuri 50 bazaza kwitabira kiriya gitaramo.

Ngo birimo ubumwe n’ubwiyunge, isanamitima n’ibindi.

Abatazashobora kwitabira kiriya gitaramo ngo bazashyirirwaho uburyo bwo kubikurikirana harimo no ku mbuga nkoranyambaga.

Kiriya gitaramo kizitabirwa kandi n’abandi bavuga butumwa barimo Christina Shusho wo muri Tanzania, Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda, Pastor Funke Felix Adejumo wo muri Nigeria na Kathy Kiuna wo muri Kenya.

Umuryango Women Foundation Ministries yashinzwe mu mwaka wa 2006.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version