Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugore Wa Besigye Aramutabariza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Umugore Wa Besigye Aramutabariza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2024 11:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Winnie Byanyima
SHARE

Umugore wa Kizza Besigye witwa Winny Byanyima asaba amahanga gukomeza gushyira igitutu ku butegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni kugira ngo arekure umugabo we uherutse kuvanwa muri Kenya akaba ari kuburanishirizwa mu nkiko za gisirikare muri Uganda.

Byanyima avuga ko ubutegetsi bwa Museveni bwanize ubwisanzure muri Uganda mu gihe kirekire.

Avuga ko umugabo we yatotejwe mu myaka 25 ishize kandi ngo ni ikintu bigaragara ko atari hafi guhagarika.

Madamu Byanyima asanzwe ayobora ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe rishinzwe kurwanya SIDA ryitwa UNAIDS.

Besigye aherutse gufatirwa i Nairobi, azanwa muri Uganda.

Ni igikorwa ubutegetsi bw’i Kampala buvuga ko bwafashijwemo n’ubw’i Nairobi.

Si Byanyima usaba ko Kizza Besigye arekurwa, ahubwo na sosiyete sivile muri Uganda irabisanga ndetse igasaba ko na Kenya isobanura uko yafashije Uganda kubona no gufunga uriya munyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Kampala.

Uyu mugabo wahoze ari Colonel mu ngabo za Uganda akaba na muganga wavuraga Museveni mu bihe by’intambara yamugejeje ku butegetsi, ari kuburanishwa n’inkiko za gisirikare.

Mu rukiko yavuze ko azaburanirwa n’abanyamategeko yihitiyemo.

Yavuze kandi ko atari akwiye kuburanishirizwa mu nkiko za gisirikare kuko yakivuyemo.

Kizza Besigye yabaye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni mu gihe kirekire.

Yiyamamarije kuyobora Uganda inshuro enye ariko aratsindwa.

TAGGED:ByanyimafeaturedMuseveniUbutegetsiUmunyapolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imbabazi Ni Ingenzi Mu Kubanisha Abantu-Harvey
Next Article Musanze: Bateye Ibiti Byo Gufata Ubutaka Bwashokeraga Mu Kiyaga Cya Ruhondo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?