Umugore Wayoboye Igihugu Yakatiwe Gufungwa Imyaka 6

Urukiko rwa gisirikare muri Myanmar rwakatiye Madamu Aung San Suu Kyi wigeze kuyobora iki gihugu gufungwa imyaka itandatu.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bine bya ruswa yakoze ubwo yayoboraga kiriya gihugu.

Yaburaniye mu muhezo, nta tangazamakuru rihari kandi uwamwunganiraga yabujijwe kuzahirahira ngo agire umunyamakuru ahingukiriza ibyavugirwaga mu rukiko.

Uko bimeze kose ariko, biragoye ko mu isi yanone, hari ibintu byaba ngo bihishwe burundu.

- Kwmamaza -

Abanyamakuru bafite uburyo bwinshi bwo kubona amakuru yose cyangwa se igice cyayo byibura bakagira icyo batangaza uko cyaba kingana kose.

Abashinjacyaha ba gisirikare bamuregaga gukoresha ububasha yari afite agashora ukuboko mu mutungo wa Leta.

Ikindi bamuregaga, ni uko hari amafaranga yari agenewe abatishoboye yafashe ayagira aye.

Yari yaratanzwe n’abagira neza.

Aung San Suu Kyi we yarabihanye byose.

Abumwunganira kandi barateganya kuzajuririra kiriya cyemezo cy’urukiko.

Muri Gashyantare, 2021 nibwo abasirikare bamukuye ku butegetsi ndetse bahita bamuta muri yombi.

Hari n’ibirego by’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bivuga ko ubutegetsi bwe bwakoreye Jenoside aba Rohingya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version