Abantu benshi bibwira ko kurara bakora ari byo byerekana ko ari abakozi cyane kandi bazagera ku bukire. Bituma badasinzira bihagije ngo barashaka umukiro. Icyakora kudasinzira bihagije ni ukwikururira kabutindi.
Umubiri w’umuntu ufite uko uteye.
Ni imashini ikora byinshi birimo gufata ibiribwa ikabibyaza imbaraga umubiri ukeneye kugira ngo ukore, gufata ibisigaye ikabijugunya hanze yawo, bikajya kugirira ibidukijije akamaro gutyo gutyo.
Ku rundi ruhande, umubiri urananirwa bikaba ngombwa ko uruhuka.
Mu kuruhuka nibwo ubwonko businzira.
Ikibazo ni uko abenshi biyima nkana ibyiza bitangwa n’ibitotsi.
Iyo umuntu ataruhutse neza ingaruka ziba nyinshi…
Hari umuhanga mu mikorere y’ubwonko bwa muntu witwa Jasmine Lee wanditse ibimenyetso bitanu bikomeye bigera ku muntu udasinzira neza.
Ibi bimenyetso bitanu bizakwereka ko burya udasinzira bihagije:
1.Kubura ‘Appétit’
Niba hari igihe wumva watakaje ubushake bwo kurya, ukumva urashonje ariko nta appétit uzatangire ufate umwanya wibaze niba mu by’ukuri usinzira bihagije.
Hari abitiranya kuryama no gusinzira. Umuntu amenya igihe yagiriye mu buriri ariko ntamenya neza igihe yasinziririye.
Kudasinzira neza bivuna ubwonko, ntibukore akazi kose nyirabwo abusaba.
Mbere y’uko dukomeza tureba ibindi bimenyetso by’umuntu udasinzira neza, ni ngombwa ko tumenya amasaha abantu bagomba gusinzira ushingiye ku myaka bafite.
Uruhinja( ni ukuvuga umuntu akivuga kugeza agize amezi atatu) rugomba gusinzira amasaha ari hagati ya 14 na 17 ku munsi.
Umwana w’igisekeramwanzi (ni ukuvuga guhera ku mezi ane kugeza ku mezi 11) agomba gusinzira hagati y’amasha 11 n’amasaha 15 ku munsi.
Umwana w’igitambambuga agomba gusinzira hagati y’amasaha 11 n’amasha 14 ku munsi.
Umwana wiga mu kiburamwaka ni ukuvuga ufite hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu asinzira hagati y’amasaha 10 n’amasaha 13 ku munsi.
Ugeze mu mashuri abanza ni ukuvuga ufite byibura imyaka 13 y’amavuko agomba gusinzira amasaha ari hagati y’icyenda n’amasha 11 ku munsi.
Guhera ku myaka 14 kugeza ku myaka 17, uwo muntu asinzira amasaha ari hagati y’umunani n’amasaha 10 ku munsi.
Guhera ku myaka 18 kugeza ku myaka 64 y’amavuko umuntu agomba gusinzira amasaha ari hagati y’arindwi n’icyenda ku munsi.
Abafite hejuru y’iyi myaka basinzira amasaha hagati y’arindwi n’umunani ku munsi.
Tugarutse ku bimenyetso byo kudasinzira neza, reka duhere kuri iki:
2.Guhorana ubushyuhe bw’umubiri
Ibitotsi ni ingenzi kugira ngo umubiri w’umuntu ushobore gutunganya neza ingano y’ubushyuhe ukeneye.
Iyo umuntu adasinzira neza, bituma ahorana ubushyuhe budashira kubera ko ubwo bushyuhe buba butagabanuwe ku kigero nyacyo igihe yari asinziriye.
Mu rwego rwo kugira ngo umubiri usohore ubwo bushyuhe mu rugero runaka, ubwonko butegeka umuntu kwayura.
Kwayura si ugusonza ahubwo ni uko ubwonko buba bunaniwe.
3.Kwibagirwa bya hato na hato
Kudasinzira neza binaniza ubwonko bityo kwakira no kubika amakuru bikabugora.
Dufashe urugero nko ku munyeshuri, birumvikana ko atashobora gufata mu mutwe kandi ahunyiza.
Cya gihe wasinziriye neza, ugaheza, burya ubwonko buba buri gusubiramo ibyo bwabonye ku munsi watambutse k’uburyo bubibika.
Iyo utagize ayo mahirwe ngo usinzire, ayo makuru ntabikwa uko bikwiye.
Mu byiciro bigize ibitotsi, icy’ingenzi ni icyo bita Rapid Eye Movement (REM).
Nicyo gihe umuntu asinzira koko ndetse akarota.
Ibitotsi bicikagurika rero bituma umuntu adasinzira ngo atinde muri iki cyiciro bityo ibitotsi bye ntibibe bihagije.
Mu gitondo , nibwo uzasanga umuntu yibagiwe ibyo yaraye yiyemeje gukora cyangwa se akibuka bike.
Uretse kuba bigora uwo muntu kwibuka ibyabaye ku munsi watambutse, no gufata ibishyashya nabyo biramugora kubera ko ubwonko bwe buruha vuba iyo buri gufata amakuru mashya.
Hejuru y’ibi, hiyongeraho no kutabasha gukoresha neza ingingo zisanzwe kuko buba bunaniwe.
Niyo mpamvu abashoferi batasinziriye neza bagira ikibazo cyo kutitegereza neza mu muhanda bikaba byabagora gufata umwanzuro gufatira feri ku gihe cyangwa bagatinda gukata bityo bakaba bahasiga ubuzima.
4.Kubyibuha
Kudasinzira bihagije bigira ingaruka ku mikorere y’imisemburo isanzwe ituma umuntu asonza mu gihe nyacyo.
Umusamburo witwa Leptin utuma umuntu yumva ko ahaze mu gihe uwitwa Ghrelin uwo utuma umuntu yumva ashonje.
Ibitotsi bike bituma umusemburo wo gusonza usohoka cyane kurusha uwo kumva ko ugihaze.
Umuntu ntuyumva ko agihaze ahubwo akumva ko ashonje akongera akarya.
Ng’uko uko umuntu abyibuha mu gihe gito abantu bikabatangaza.
5.Gufata imyanzuro ihubukiwe
Ubushakashatsi bwerekana ko ubwonko bunaniwe kubera kudasinzira butuma umuntu arakazwa n’ubusa.
Umuntu utasinziriye neza akenshi aba ari inkomwahato, akarangwa n’umushiha n’umwanduranyo.
Ikindi abahanga babonye ni uko umuntu udasinzira neza ajya afata imyanzuro ishobora kumushyira mu kaga, akayifata atabanje gushyira ku munzani ngo arebe ingaruka zabyo.
Ibi abiterwa n’uko ubwonko bwe buba bunaniwe bityo bukabura imbaraga zo kumara umwanya butekereza icyaba kiza kurusha ibindi.
Mu mwaka wa 2007 hari inyandiko yasohotse mu Kinyamakuru cyandika ku bwonko bw’umuntu kitwa SLEEP cyo mu Bwongereza ivuga ko hari ubushakashatsi bwerekanye ko igice cy’ubwonko bita ‘nucleus accumbens’ gikora cyane iyo umuntu usanzwe udasinzira neza ahawe akazi yasezeranyijwe ingororano.
Ibi bituma hari ubwo akora icyo kintu huti huti akakica cyangwa kikamwica!
Mu magambo avunaguye, ibyo nibyo bimenyetso bizakwereka ko burya udasinzira bihagije.
Nubona kimwe cyangwa byinshi muri byo uzisuzume, urebe niba icyo atari igihe kiza cyo gutangira kujya uryama kare ukaruhura imashini yawe yitwa ubwonko.