Umugore W’i Rulindo Yafatanywe Toni 2.5 Z’Intsinga

Polisi yatangaje ko yafashe umugore wo mu Karere ka Rulindo intsinga zipima toni 2.5 yari ajyanye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Ni umugore muto kuko afite imyaka 24 y’amavuko akaba yari atuye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Abaturage babwiye Polisi ko uwafatanywe izo ntsinga yari arimo aziseha azivana aho yari atuye azijyanye aho yari yimukiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko uyu mugore yafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ko hari ibintu arimo yimura.

Uwafashwe yabwiye Polisi ko izo ntsinga ari ibyuma yari yarasigiwe n’umugabo we usanzwe ucuruza ibyuma byakozwe bita scrap, akabigurisha ku babishaka ngo bazabihe uruganda rubihinduramo amasafuriya n’ibindi.

Uyu mugore avuga ko ibi byuma byari iby’umugabo we wabigurishaga ngo babone agafaranga

Uwo mugabo ariko we yari yarafashwe mbere kuko yafashwe  mu Ugushyingo, 2023 nk’uko Polisi ibitangaza.

Izo ntsinga zafatiwe mu rugo rw’uwo mugore abajijwe uko zahageze ntiyagira icyo abisobanuraho ahubwo avuga ko ari ibyo baguraga kugira ngo babicuruze bibungure we n’umugabo we.

SP Mwiseneza uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko Polisi itazihanganira umuntu uwo ariwe wese wangiza ibikorwa remezo kuko aba yangiza umutungo w’igihugu.

Ati: “Twabivuze kenshi ko abantu basenya bakanangiza ibyo igihugu cyubatse baba basenya iterambere ry’Umunyarwanda.  niyo mpamvu tutazabihanganira namba kandi abazabifatirwamo bazajya bashyikirizwa ubutabera”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ashimira abaturage batanga amakuru ku gihe kandi abasaba ko buri wese akomeza kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo bakomeze gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya abanyabyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version