Urubanza Rwa Dr. Rutunga Rwapfundikiwe

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rwa Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwapfundikiye urubanza rwa Dr. Vénant Rutunga wari ukurikiranyweho Jenoside nyuma y’aho ubushinjacyaha bumusabiye igifungo cya burundu.

Ku wa Kane taliki 30, Gicurasi, 2024, nibwo impande ziburanaga muri uru rubanza zagize icyo zivuga ku rugendo zakoreye mu kigo cya ISAR Rubona Dr. Vénant Rutunga yayoboraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994.

Rwari  rugamije kumenya neza aho ibyaha Rutunga ashinjwa byakorewe no kubisanisha n’imvugo z’abatangabuhamya.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ibyo abatangabuhamya barubwiye bigaragaza ko Rutunga yamenye neza uburyo bamwe mu bari abakozi ba ISAR bishwe, ababishe ndetse naho biciwe.

Bwavuze  ko bamwe biciwe mu kigo abandi bicirwa mu nkengero zacyo.

Uwatanzweho urugero ni uwari umucungamutungo w’ikigo Kalisa Epaphrodite wiciwe mu kigo, ubushinjacyaha buvuga ko nta kuntu Dr. Rutunga atari bumenye iby’urupfu rwe.

Uyu muganga Dr. Rutunga ashinjwa kandi kuba yaragiye guhuruza abajandarume ngo baze bice Abatutsi bari barahungiye mu kigo yayoboraga.

Si abo gusa bishwe ahubwo bicanywe n’abandi bari basanzwe bahakora.

Ku ruhande rwa Rutunga n’abamwunganira, ingingo yabo yo kwireguza yavugaga ko mu gihe ikigo cyari gisumbirijwe, hateranye  inama yasabye kandi yemeza ko Rutunga nk’uwari ugikuriye ajya gusaba abajandarume ubuyobozi bwa Perefegitura ngo buze bukirinde, bagasanga Rutunga nta ruhare yagize mu bwicanyi bwakozwe n’abo bajandarume.

Abamwunganira bavuga ko kuba Rutunga yari umusivili bivuze ko atashoboraga guha amabwiriza abasirikare cyangwa abajandarume.

Bisa n’aho ibyo abo bakoze Rutunga adakwiye kubibazwa.

Ku rundi ruhande ariko abamushinja bo bavuga ko Rutunga yayoboye inama z’ikiswe ‘comité de crise’ kandi ko yatangaga amabwiriza yo gushyira ku rutonde Abatutsi bagombaga kwicwa.

Abamwunganira bo bavuga ko nta na hamwe ubushinjacyaha bwashoboye kugaragaza ko Rutunga ‘yayoboye inama z’iyo komite koko’.

Rutunga yahakanye ibyo aregwa avuga ko inama ya ‘comité de crise’ abantu bayitiranya kuko ku rwego rwe yayoboye iyo nama inshuro eshatu ariko ko ‘yari inama isanzwe’ kandi ko yahuje abakozi bose b’ikigo baba Abahutu cyangwa Abatutsi ikibanda gusa  ku mibereho n’ubuzima bw’abakozi muri ibyo bihe bitari byoroshye.

Umwunganizi we, Me Sophoni Sebaziga yabwiye urukiko ko abatangabuhamya bashinja Rutunga ubuhamya bwabo butahabwa agaciro kuko bavuguruzanya.

Uretse kuba bavuguruzanya ngo n’ubuhamya bwabo(buri wese ku giti cye) burivuguruza.

Abunganira Rutunga kandi bavuga ko Ubushinjacyaha n’abatangabuhamya babwo batagaragaza ibimenyetso simusiga by’uruhare rwa Rutunga mu iyicwa ry’Abatutsi mu kigo cya ISAR no mu nkengero zacyo; bakavuga ko ubushinjacyaha busa nubugenekereza bushaka kuvuga ko ntacyo yakoze ngo akize ubuzima bw’abari mu kaga.

Urubanza ruzasomwa ku italiki 05, Nzeri uyu mwaka.

Vénant Rutunga ni  umusaza w’imyaka 74.

Yoherejwe mu Rwanda n’u Buholandi mu 2021 kugira ngo aburane ku byaha ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version