Umuhanga Mu Mibare Yibye Abatuye Isi Miliyari $10

Urukiko ruburanisha imanza z’ubucuruzi rw’i New York rwahamije Sam Bankman-Fried ibyaha birindwi yaregwaga by’uko yatekeye abantu hirya no hino ku isi umutwe  akoresheje ikigo cyatangaga serivisi z’amafaranga ahererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga kitwa FTX  akabiba miliyari $10.

Ibihano bigenewe buri cyaha mu byo yahamijwe, bigaragaza ko azafungwa imyaka 115 yose hamwe.

Abahanga mu mateka y’Amerika bavuga ko ubutekamutwe bwa Bankman ari bwo bwibye amafaranga menshi mu mateka y’iki gihugu.

Twibukiranye ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zavutse taliki 04, Nyakanga, 1776, ubu hashize imyaka 247.

- Advertisement -

Ibyaha Sam Bankman- Fried yaregwaga byaruhije inteko iburanisha k’uburyo gusoma urubanza rwe byafashe amasaha arenga atanu.

Asomerwa yari ahari, ari kumwe n’ababyeyi bombi basanzwe ari intiti mu by’amategeko bayigisha muri Kaminuza ya Stanford.

Aba babyeyi basutse amarira bakimara kumva uko urubanza rusomwe.

Icyakora ruzakatwa mu buryo bwuzuye taliki 28, Werurwe, 2024, gusa umwunganira witwa Mark Cohen avuga ko hagati aho bazakomeza kwereka urukiko ko umukiliya wabo arengana.

Umushinjacyaha wa Repubulika ukorera muri Leta ya New York witwa Willliams avuga ko n’ubwo amafaranga yo mu bwoko bwa Cryptocurrency ari mashya ku isoko, ngo ubujura bwa Bankman-Fried si ubw’ejo.

Ngo yari yarashyizeho uburyo buboneye bwo kumugira umukire ukomeye binyuze muri ubwo buryo bw’amafaranga, bwo kunusura ku madolari ya buri mukiliya we aho ari hose ku isi.

Uyu mushinjacyaha ashima itsinda bakoranye mu gushaka ibimenyetso bishinja Sam Bankman ibyaha kuko ngo akazi bakoze kazagirira akamaro Abanyamerika n’abandi kanndi na bagenzi be bakazabona ko hari abandi bashinzwe kubarwanya.

Yabwiye itangazamakuru ko abakora iriya forode bazakurikiranwa aho bari hose kandi ko ntawe bazatinya ngo n’uko afite amafaranga.

Ashima imikoranire y’abakozi be n’ab’Urwego rw’Amerika rw’Ubugenzacyaha, FBI, babafashije mu gukurikirana dosiye ya Bankman kugeza irangiye.

Abagenzacyaha basanze Bankman-Fried yari yarubatse ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga bwa pyramid yise FTX akabukurikirana neza akoresheje ikigo cye yise Alameda Research kugira ngo abone uko azajya yiba amadolari ku bantu bose bakoresha amafaranga yiswe cryptocurrency.

Kuba ibi Bankman-Fried yarabigezeho ntabwo ari impanuka kuko ari umuhanga mu mibare yigiye muri Massachusetts Institute of Technology, MIT.

Yakoze buriya bucuruzi buramuhira ariko mu Ugushyingo, 2022 aza kuvumburwa, ahomba miliyari $32 yose yari yarinjije binyuze mu kigo FTX.

Uyu Munyamerika  ukomoka ku Bayahudi yari umukire cyane kandi ukiri muto k’uburyo ikinyamakuru cyandika ku baherwe ku isi kitwa Forbes kitatinyaga kumuvugaho.

Ni kenshi yagaragaraga kuri za televiziyo aganira na Bill Gates ndetse na Tony Blair, aba bakaba nabo bafite iritubutse kandi bavuga ku isi rikijyana.

Rwagati mu mwaka wa 2022 nibwo ibya FTX ya Bankman byatangiye kuzamba ubwo abanyamakuru bandikaga ko abakiliya ba FTX babona ko hari amafaranga bibwa.

Bahise batangira kubikuza ayabo, iyi mpuruza ihita yitabirwa na FBI ni uko Bankman ahomba atyo atabwa no muri yombi.

Urukiko rwaje kumuhamya ubujura bwa miliyari $10 rumuhanisha imyaka 115 y’igifungo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version