Umuhanzi Mr Eazi Agiye Kubaka Inzu Igezweho Y’Ubukerarugendo Ku Kivu

Umuhanzi Oluwatosin Ajibade wamamaye nka Mr Eazi wo muri Nigeria, yatangaje ko mu mishinga ashaka gukorera mu Rwanda harimo uwo kubaka inzu igezweho yakira ba mugerarugendo, izaba iherereye ku kirwa mu Kiyaga cya Kivu.

Uyu musore w’imyaka 29 ari mu Rwanda kuva mu minsi ishize, mu kurambagiza amahirwe ashobora gushoramo imari.

Yanditse kuri twitter ati “Ejo nasuye ikiyaga cya Kivu, by’umwihariko ikirwa dushaka gushoraho imari muri Luxury Eco Resort and Wellness Centre. Ndimo kugirira ibihe byiza mu Rwanda.”

Ntabwo yatangaje icyo kirwa icyo aricyo, cyangwa igihe uyu mushinga wazaba watangiriye.

- Advertisement -

Ubwo yageraga mu Rwanda mu cyumweru gishize, Mr Eazi yasuye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, n’ikigo gishinzwe kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi cya serivisi z’imari n’ishoramari, Rwanda Finance Limited.

RDB yatangaje ko uwo muhanzi yagaragaje ubushake bwo kubona amahirwe yabyazwa umusaruro mu rwego rw’ubuhanzi, kwishyurana mu ikoranabuhanga n’urwego rw’imikino y’amahirwe.

Uyu muhanzi kandi yanasuye Rwanda Finance Limited, ikigo gikomeje kugira uruhare mu kubaka u Rwanda nk’igicumbi cya serivisi z’imari, binyuze mu cyiswe Kigali International Financial Centre.

Iki kigo cyatangaje kiti “Ibiganiro byacu bigeze kure kugira ngo dufashe mu rugendo rwe mu ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari mu Rwanda no kugaragaza izindi nzego zashorwamo imari binyuze muri Kigali International Finance Centre.”

Mr Eazi yavutse ku wa 19 Nyakanga 1991.

Mu Ugushyingo 2018 yashinze emPawa Africa, gahunda igamije kuzamura impano z’abahanzi nyafurika bagahabwa ubumenyi n’ibikoresho bakeneye, ubundi bakaba abahanzi ariko na ba rwiyemezamirimo.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version