Umuhati Wa Gacinya Wo Kujya Muri FERWAFA Ukomeje Kuba Impfabusa

Gacinya Chance Denis yongeye kwangirwa kwiyamamariza kujya mu Mpuzamashyirahamwe y’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kubera impamvu z’ubunyangamugayo.

Komisiyo y’Amatora muri iri shyiramwe yongeye kwanga kandidatire ya Gacinya Chance Denis nyuma y’ubujurire yari yakoze.

Mbere nabwo iyi kandidatire yaranzwe, ahitamo kujurira.

Arashaka kwiyamamaza ngo abe Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA.

- Advertisement -

Ubwa mbere ubwo kandidatire ye yangwaga, hari taliki 06, Kamena, 2023 ubwo hatangazwaga urutonde rw’abo kandidatire zemerewe, iya Gacinya ntiyari irimo.

Impamvu yo kutemererwa kwe yari iy’uko aterekanye icyangombwa cyerekana ko atigeze akatirwa n’inkiko.

Yaje kugitanga tariki ya 8, Kamena 2023.

Nyuma yo kugitanga ariko nticyemerwe yaje kujurira ndetse ubujurire bwe buremerwa.

Bidatinze kuri uyu wa Gatatu taliki 14, Kamena, 2023 hasohotse ibaruwa iriho umukono w’abagize Komisiyo y;amatora bayobowe na Adolphe Kalisa yemeza ko nta bunyangamugabo buhagije Gacinya Chance Denis afite bwatuma yiyamamariza umwanya ashaka.

Undi bahatanira uyu mwanya we yaremerewe, uwo ni Richard Mugisha.

Amatora ateganyijwe kuba tariki ya 24 Kamena 2027, azatorerwamo n’abandi bayobozi bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version