Lil Wayne Yibagiwe Inyinshi Mu Ndirimbo Ze

Umuraperi w’Umunyamerika uri mu bamamaye kurusha abandi ku isi witwa Lil Wayne avuga ko muri iki gihe yibagiwe indirimbo ze zo hambere zatumye aba icyamamare.

Rwose yeruriye Rolling Stone ko nta kintu akibuka mu byo yakireye muri studios zose yaciyemo.

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko atangaje ibi mu gihe ari kwitegura kuzamurika album ye mu minsi mike iri imbere.

Aherutse no kuvuga ko yifuza kuzaririmba mu mikino ya Football y’Amerika bita NFL itaha.

- Advertisement -

Lil Wayne avuga ko afite ikibazo cy’uko ubuzima bwe bwo mu mutwe butameze neza kubera ko akunze kugira isereri kandi akarwara igicuri.

Yatangiye kuba icyamamare mu mwaka wa 2000 mu ndirimbo zitandukanye zirimo na Lilpop n’izindi.

Yabwiye Rolling Stone ko n’ubwo ubwonko bwe hari indirimbo nyinshi bwibagiwe, ariko adateganya kureka umurimo we vuba aha.

Yunzemo kandi ko n’iyo agize ikibazo akikubita hasi kubera igicuri, abo mu muryango we bamwibutsa ibyamubayeho, bakamugarura mu buzima busanzwe.

Bimugaruramo imbaraga zo gukomeza gukora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version