Motsepe Uherutse Gutsindira Kuyobora CAF Ni Muntu Ki?

Dr Patrice Motsepe aherutse gutsindira  kuyobora Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF. Patrice Motsepe yavutse mu mwaka wa 1962. Akomoka mu bikomangoma bwo mu bwoko bw’aba Tswana.

Yavukiye mu mujyi wa Soweto muri Africa y’Epfo.

Akiri umwana yafashaga Se mu bucuruzi muri Butiki ye ariko akomeza n’amasomo.

Yaje kwiga amategeko ndetse ubu ni umwe mu banyamategeko b’Abirabura bakomeye muri Africa y’Epfo.

- Advertisement -

Nyina yari umwe mu bagore bakoraga ubucuruzi bw’imboga bazwi kurusha abandi.

Dr Patrice Motsepe  yaje kuba umwe mu bantu bakomeye bakoranye n’Ishyaka rya ANC( African National Congress)  .

Nyuma yo kuba umwavoka, yahise ajya mu bushoboramari, ashinga ikigo cy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yise  Future Mining.

Ni ikigo gishinzwe gucuruza zahabu. Yatangiye kurangura no kugurisha zahabu muri 1997.

Muri 200O yahinze ihuriro ry’ibigo bicuruza amabuye y’agaciro yise African Rainbow Mineral, abereye Perezida

Ikindi ni uko Bwana Patrice Motsepe ayobora ikigo cya 12 ku isi gicuruza zahabu.

Afite ibirombe bitatu bya Zahabu acukura muri Africa y’Epfo ariko akagira ibindi birombe acukuramo ibuye rya platine(Pt) , icyuma(fer:Fe), charbon na Cuivre( copper:Cu).

Aya mabuye ayacukura cyane cyane muri Zambia, Zimbabwe na New Papua- Guinea.

 Muri 2004 nibwo yaguze ikipe yitwa Mamelodi Sundowns, iyi ikaba ari imwe mu makipe akomeye muri Africa y’Epfo.

Mu Ugushyingo 2020 nibwo yatangaje ko aziyamamariza kuyobora CAF.

Ikigo agiye kuyobora  kitwa The Confederation of African Football( CAF) yashinzwe muri 1957.

Yashingiwe i Khartoum muri Sudan, ikagira ikicaro mu Mujyi wa Giza mu Misiri.

Ibihugu binyamuryango bya CAF ni 56.

Ishinzwe gukurikiranira hafi umupira w’amaguru muri Africa haba ku rwego rw’ibihugu no ku rwego rw’umugabane muri rusange.

Ni umwe mu bakire bakomeye muri Africa. Afite imodoka zihenze zirimo Bentley Continental GP, Mercedenz Benz,BMW, Audi RS4 yaguriye umuhungu we, n’indege agenderamo.

Bentley Continental GP. Imwe mu modoka zirenga 10 za Motsepe zihenze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version