Polisi Yafashe Abasore Batatu Bavanye Ibilo 100 By’Urumogi Muri DRC

Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yafatiye mu Karere ka Rubavu abasore batatu bafite ibiro 100 by’urumogi, bingana n’udupfunyika ibihumbi 54.

Abafashwe barimo abamotari babiri n’umusore umwe ushinjwa ko ari we wari ushinzwe kurinda ahabikwa urwo rumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu batatu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bazi neza ko hari urumogi ruri buve muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukazanwa mu Rwanda.

Yavuze ko amakuru bamenye ari uko umwe mu bo bakoranaga uba muri RDC yafashe biriya bilo 100 akabiha abantu bakabyogana mu kiyaga cya Kivu, babigeza ku butaka bw’u Rwanda bakisubirira muri Congo.

- Advertisement -

Ati “Bamaze kubihageza bahasanze bariya bamotari babiri babizanira uwitwa Hakizimana Janvier ukirimo gushakishwa kuko yahise acika inzego z’umutekano.”

“Abaturage bakimara kuduha amakuru mu gitondo saa kumi n’imwe twahise dufata bariya basore batatu tubasanze ahabikwa urwo rumogi.”

CIP Karekezi yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko byose biva mu musaruro w’ubukangurambaga abaturage bahawe ku ngaruka zabyo.

Yagiriye inama urubyiruko rwishora mu biyobybwenge na bamwe mu batwara ibinyabiziga bijandika mu bikorwa byo kubitwara.

Ati ”Muri bariya bantu bafashwe harimo abamotari babiri, icyo tubabwira ni ukwirinda amafaranga y’umurengera baba babahaye ngo babitware kuko iyo bafashwe bahanwa kimwe nk’abandi banyabyaha bose, mu gihe usanga aribo bari batunze imiryango yabo.”

“Urubyiruko rugomba kumenya ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima ndetse bikabamaraho amafaranga ndetse iyo bafashwe barafungwa bagahanwa hakurikijwe amategeko.”

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version