Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhora Wo Hagati Ufatiye Runini U Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Umuhora Wo Hagati Ufatiye Runini U Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 June 2023 4:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Icyo mu ndimi z’amahanga bita central corridor ni umuhanda uhuza u Rwanda n’icyambu cya Dar es Salaam.

Uyu muhanda wabaye ingirakamaro ku Rwanda mu bihe bitandukanye kubera ko abacuruzi barwo babonye ahantu ha bugufi bajya kuvana ibicuruzwa bizanwa n’ubwato bukabisiga ku byambu  byo muri Tanzania, aho igabanira n’inyanja y’Abahinde.

Icyambu cya Dar el Salaam kigizwe n’ibindi byambu bine, byose bifite ubuso buhagije bwakira amakontineri akanewe mu bihugu bikoresha iyo nzira.

Umuhora wo hagati ni ihuriro ry’ibihugu byo mu Karere k’Afurika yo hagati bigizwe n’u Rwanda, Uburundi, Tanzania, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hari raporo nto y’ubunyamabanga bukuru bw’uyu muhora yasohotse muri Mutarama, 2023 yavugaga ibyo ibihugu biwugize byagezeho.

Ibyo ni imihanda yubatswe harimo uhuza Gitega mu Burundi na Uvira na Kindu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Wubatswe ku  nkunga yatanzwe na Banki Nyafurika y’iterambere  ndetse n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga, GIZ.

Umuhora wo hagati wagiriye u Rwanda akamaro mu bihe bitandukanye

Ku Rwanda, by’umwihariko umuhora wo hagati utuma rubona mu buryo butaruhenze ibyo rwatumije mu mahanga bikazanwa mu mato.

Byari burugore kandi bikaruhenda iyo rujya kuzana ibicuruzwa biturutse mu muhora wa ruguru utunguka ku cyambu cya Mombasa.

Icyakora mu Muhora wa Ruguru n’aho u Rwanda rubanamo na Kenya, Uganda, Uburundi, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kubera ko rudakora ku Nyanja kandi rugakenera ibicuruzwa byinjirira ku byambu by’ibihugu bindi, u Rwanda rusa n’urwashyize mu bikorwa umugani w’Abanyarwanda uvuga ko umuntu agomba ‘kubagarira yose’ kuko aba atazi irizera n’irizarumba.

Ni amahitamo yitonderwa, asaba kwirinda guhubuka kugira ngo hatazabaho gutagaguza ubushobozi buke buhari.

Uretse kuba umuhora wo hagati ari mugufi, ufite n’imihanda myiza ugereranyije n’uko bimeze ku wa ruguru.

N’ubwo ari muri rusange ibintu bimeze neza ku byerekeye umuhora wo hagati, ku rundi ruhande hari ibyo Guverinoma y’u Rwanda yemeranyijeho n’ubuyobozi bwawo butarakora.

Hari inama mu mezi make ashize yabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’ibikorwa remezo, yanzuriwe mo ko ubuyobozi bw’Umuhora wo hagati bwakora uko bushoboye ibikorwa byemeranyijweho bigashyirwa mu bikorwa.

Hari undi mushinga iri kwigwaho urebana no gutunganya uruzi rw’Akagera rugahinduka ahantu ho gucisha ibicuruzwa bivanywe muri kimwe mu bihugu bigize uyu muhora bikagezwa mu Rwanda.

TAGGED:featuredHagatiKenyaMinisiteriRwandaUgandaUmhora
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikigo Umuziki Trace Kirashaka Gukorana N’Abahanzi Nyarwanda
Next Article Perezida Kagame Na Madamu Batashye Ubukwe Bw’Igikomangoma Cya Jordan
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?