Umujyi Wa Kigali Ugiye Kubura Amazi Mu Minsi Itatu

Ubuyobozi  bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe isuku n’Isukura, WASAC, bwatangaje ko guhera Taliki 10 kugeza Taliki 12 henshi mu Mujyi wa Kigali hagiye kubura amazi. Muri icyo gihe ngo  abakozi ba WASAC  bazaba barimo gusana umuyoboro wa Nzove-Ntora.

Niyi mpamvu amazi azabura mu bice bya  Gisozi, Kagugu, Gacuriro, Kami, Rwankuba, Kacyiru, Kamukina na Rugando.

Si aho gusa kuko no muri Nduba, Gasanze, Nyarutarama, Nyabisindu, Nyagatovu, Kibagabaga, Rukili, Kinyinya, Bumbogo, mu Makawa, Gihogwe, Karuruma, Jabana, Jali na Gatsata n’aho ni uko.

WASAC isaba abatuye muri ibyo bice kubika amazi yo gukoresha muri icyo gihe kandi ikabasaba kubyihanganira.

- Kwmamaza -

Ibi bitangajwe mu gihe hari hashize ibyumweru bitatu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura cyatangaje ko kubera ibura ry’amashanyarazi ku ruganda rutunganya amazi rwa Nzove, hari ibice hafi ya byose by’Umujyi wa Kigali bizabura amazi.

Icyo gihe nabwo WASAC yasabye abatuye Umujyi wa Kigali gutangira kuyabika hakiri kare kugira ngo hazaboneke ayo gukoresha.

Ibice byavugwaga ko bitari buyabone ni ibyo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Ngo hari imirimo y’inyongera byabaye ngombwa ko ikorwa ku muyoboro wabahaga amazi wangiritse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version