Uwari Umushinjacyaha Mukuru Yatangaje Ko Hari Ibyo Amerika Yari Izi Ku Migambi Ya Rusesabagina

Bwana Martin Ngoga yatangaje amakuru akomeye ku byo yemeza ko Amerika yari izi ku mikorere ya Paul Rusesabagina. Ni amakuru akomeye avuga ko Urwego rw’iperereza rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, FBI, rwari ruzi ko hari amafaranga  yoherezwaga hakoreshejwe Western Union kandi ngo ibyo u Rwanda ntacyo rwari rubizi ho!

Ubwo yari Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Martin Ngoga avuga ko yaje kumenya amakuru yumvanye abakozi ba FBI avuga ko bari bafite ingero zigera kuri 11 z’amafaranga yoherezwaga hakoreshejwe uburyo twavuze haruguru, icyo yakoreshwaga tukaza kukivugaho mu bika biri imbere.

Hagati aho reka duhere kubyo Martin Ngoga avuga ku kazi yakoraga akiri Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu kazi yakoraga.

Uyu mugabo usigaye uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EALA, avuga ko yagiye kenshi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gusobanura impamvu u Rwanda rwafunze Abanyamerika barimo na Prof Peter Erlinder.

- Advertisement -

Mu buhamya aherutse guha ikinyamakuru The Pan African, Ngogya avuga ko yagiye kenshi i Washington ari kumwe n’itsinda ry’abashinjacyaha bo mu Rwanda gusobanurira abashinzwe ububanyi n’amahanga n’abashinzwe iperereza impamvu u Rwanda rwafunze Abanyamerika kandi ababimubazaga bari bazi neza ko abo bafunzwe bakoreye ibyo byaha ku Banyarwanda, babikorera u Rwanda kandi ku butaka bwarwo.

Mu ngero yatanze, harimo urw’uko yigeze guhura n’Umunyamabanga wungirije wari ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Johnny Carson.

Ati: “Icyo gihe nahuye na Johnny Carson musobanurira impamvu u Rwanda rwafashe kandi rufunga Prof Peter Erlinder.”

Erlinder  ni Umunyamerika w’umuhanga mu mategeko.

Yafashwe mu mwaka wa 2010, icyo gihe Martin Ngoga niwe wari Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Ubwo yazaga mu Rwanda yavuze amagambo inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zasuzumye zisanga arimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo arafatwa agezwa imbere y’amategeko.

Itegeko rihana guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rifite aho rishushe n’itegeko rihana Jenoside yakorewe Abayahudi rikurikizwa mu Burayi n’ahandi ku isi.

Ntabwo wahakana Jenoside yakorewe Abayahudi ngo bikugwe amahoro.

Mu kiganiro yahaye The Pan African, Martin Ngoga yavuze no kubyo yamenyeye muri Amerika birebana na Rusesabagina.

Ifatwa rya Paul Rusesabagina ryaciye igikuba muri Amerika, bavuga ko u Rwanda rwamufashe mu buryo budakurikije amategeko bityo ‘rugomba’ kumurekura.

Iyo mvugo kandi iri no muyo Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Bwana Antony Blinken ari buze kuganiraho na Perezida w’u Rwanda.

Icyakora u Rwanda rwo rwaramufashe ruramuburanisha akatirwa gufungwa imyaka 25.

Martin Ngoga avuga ko ubwo yari Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Amerika yari ibyo Paul Rusesabagina yakoraga.

Urwego rw’iperereza rw’iki gihugu, FBI, rwamukurikiraniraga hafi.

Amafaranga yohererezaga umutwe w’iterabwoba yari yarashinze yose uru Rwego rwarabibonaga.

Rusesabagina yakoreraga ibi bikorwa bye muri Amerika no mu Bubiligi.

U Rwanda rwafashe Rusesabagina rumugeza imbere y’ubutabera

Ngoga ati: “ Nageze i Washington nkorana n’ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi z’iby’amategeko ngo kimpuze n’abakozi bakuru baFederal Bureau of Investigation (FBI).”

Ubwo bahuraga, Martin Ngoga yeretse abakozi bakuru muri FBI ibimenyetso u Rwanda rwari rufite byerekanaga uruhare rwa Paul Rusesabagina mu bitero bwagabwaga ku Rwanda.

Yari yabashyiriye ingero eshanu.

Hari icyamutunguye…

Ngoga avuga ko yasobanuriye bagenzi be b’abagenzacyaha bo muri Amerika ibikubiye mu bimenyetso bitanu bifatika yari yabashyiriye bamutega amatwi ndetse baza nabo kumubwira ko hari izindi ngero bari bafite ariko bari bagikoraho iperereza.

Zari ingero zerekanaga ko hari amafaranga Rusesabagina yoherezaga akoresheje Western Union.

Martin Ngoga  ati: “ Mu kuganira mu nshuro zigera kuri ebyiri baje gushyira ahagaragara ibindi bimenyetso by’uko Rusesabagina hari amafaranga yoherezaga, njye nkababwira ko ikibazo atari ukohereza amafaranga, ahubwo ari ikibimutera…”

Avuga ko yagarutse mu Rwanda amenye ko hari izindi ‘transfers 11 z’amafaranga’, Rusesabagina yoherezaga.

FBI yamwijeje ko iri kubikoraho iperereza.

Mu gitondo nk’ibindi, yaje kubona umuntu amuhamagaye , aritaba agiye kumva yumva ni Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda wamubwiraga ko hari umukozi wavuye muri Amerika amuzaniye ubutumwa buturutse muri FBI.

Uwo muntu yamubwiye ko ubutumwa yari amuzaniye yagombaga kuza akabwakira ku giti cye, nta handi buciye habe no muri Ambasaderi.

Bwari ubutumwa bwemeza ko FBI ikomeje iperereza kuri Rusesabagina.

Mu kiganiro cye na The Pan African, Martin Ngoga yemeza ko Amerika n’u Bubiligi bari  bazi neza ibyo Rusesabagina yari ahugiyemo.

Avuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyakurikiranirwaga hafi n’inzego zitandukanye z’ubugenzacyaha bityo ngo abibaza uko yafashwe n’icyo afungiye ni abanyapolitiki n’inshuti ze.

Ngoga yibaza icyo abanyapolitiki b’Amerika bashinja ko u Rwanda kikamuyobera.

Yemeza kandi ko ubusanzwe bitemewe ko umuntu uwo ari we wese yivanga mu mikorere y’ubutabera.

Ubusanzwe ubutabera bukora mu nyungu z’abaturage.

Uyu munyamategeko avuga ko icyagombye kuba kiganirwaho muri iki gihe, atari ukumenya impamvu afunzwe n’uko yafashwe, ahubwo ari ukumenya niba mu kumufata hari ihame mpuzamahanga byishe, niba bitarakozwe hagendewe ku bimenyetso byari bifitwe n’ubugenzacyaha bwaba ubw’u Rwanda cyangwa ubw’ibindi bihugu byakurikiranaga ‘case’ ya Rusesabagina.

Kuvuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwaburanishije nabi Rusesabagina byo ngo nta shingiro byaba bifite.

Ngo niba ibimenyetso byashingiweho afatwa byaracuzwe, byaba ari ikindi kindi gitandukanye no kuvuga ko yaburanishijwe nabi, bityo ko ‘agomba’ kurekurwa.

Martin Ngoga yavuze ko Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken agomba kuza kwitondera ikibazo cya Rusesabagina kugira ngo atakijyamo nabi kikaba cyasiga icyasha umurimo we w’ububanyi n’amahanga ashaka kuzanamo ibibazo bisanzwe bireba amategeko n’ubutabera.

Blinken aje mu Rwanda avuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ni mu ngendo yakoreye muri Cambodia, mu Birwa bya Philippines no muri Afurika y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version