Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umujyi Wa Kigali Ushimirwa Uko Wita Ku Baturage N’Ubwo Hakiri Ibyo Gukora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umujyi Wa Kigali Ushimirwa Uko Wita Ku Baturage N’Ubwo Hakiri Ibyo Gukora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2022 6:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, Eda Mukabagwiza ashima uko Umujyi wa Kigali ‘wihatira’ gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abawutuye.

Hon Mukabagwiza yabivuze nyuma y’ingendo yafatanyijemo na bagenzi mu Turere dutatu tugize uyu mujyi.

Hari mu rwego rwo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta zigamije kuzamura imibereho y’abaturage ikaba myiza.

Muri iyi minsi  abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bari Turere dutandukanye tw’Intara zose  mu biganiro n’abatuyobora kugira ngo bamenye uko abaturage bahagarariye mu Nteko ishinga amategeko babayeho.

Nyuma bazakora raporo bayigeze ku Nteko rusange.

Ku byerekeye uruzinduko rw’itsinda riyobowe na Visi Perezida w’Inteko, Madamu Eda Mukabagwiza ryagiriye mu turere tugize Umujyi  wa Kigali, abarigize basanze ubuyobozi bw’uyu Mujyi bukora uko bushoboye ngo abawutuye babeho neza.

Mu miturire, Umujyi wa Kigali umaze gutuza ingo 3,541 mu ngo 7,749 zigomba gutuzwa.

Mu ngo 27,144 zikennye,  14,878 zahawe inkunga muri gahunda ya VUP.

Mu kwegerereza abaturage amazi meza umujyi wa Kigali uri ku kigero cya 95,9% ni mu gihe abawutuye bafite amashanyarazi ku kigero cya  97,3%.

Hari indi ntambwe itaraterwa…

N’ubwo muri rusange bigaragara ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukora uko bushoboye ngo buteze imbere abawutuye, ku rundi ruhande haracyari ikibazo cy’ibiciro byiyongera ku isoko bikabangamira imibereho y’abawutuye.

Kubera ko ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Kigali bushingiye k’uguhaha, iyo ibiciro bizamutse ku isoko abenshi bahitamo kwizika umukanda.

Kwizirika umukanda bigendana no kureka bimwe byari bisanzwe bitunze cyangwa biranga imibereho y’abatuye Kigali.

Kuri iyi ngingo ariko, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa aherutse gutangaza ko mu mezi make ari imbere, ibiciro bizagabanuka.

Yabivugiye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubwo yayigezagaho ibikubiye muri raporo y’ibikorwa bya Banki nkuru y’u Rwanda( Central Bank 2021/2022 Annual Activity Report).

Ibi ariko bizaterwa n’uko ibibazo biri mu isi byatumye ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka, bizaba byifashe.

Si ikibazo cy’ibiciro byazamutse gusa kibuza abatuye Kigali kugubwa neza, ahubwo n’imiturire itaranoga hamwe na hamwe muri uyu mujyi ituma hari abatuye bacucitse bikaba byabakururira ibibazo byo kwibasirwa n’ibiza.

Leta ikora ibishoboka ngo ibahakure ibatuze neza.

Ibiheruka gukorwa muri uru rwego ni ukwimura abahoze batuye ahitwa Kanjongo mu kibaya babagamo bakimurirwa mu nzu bubakiwe mu Karere ka Nyarugenge.

Kanjongo ho ni mu Karere ka Gasabo.

Umujyi wa Kigali kandi ukwiye gukomeza gukorana n’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura kugira ngo amazi meza kandi ahagije agezwe ku bawutuye mu buryo budahindagurika bya hato na hato.

Hari ibice byo mu Mujyi wa Kigali bikunze kubura amazi birimo n’ahitwa Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Ikindi ubuyobozi bw’uyu mujyi bugomba gukomeza gukora ni ugutuza abaturage ahantu bazajya basanga n’ibikorwa remezo mu buryo bworoshye.

Ibi ni ngombwa kubera ko abawutuye bariyongera kandi bakagura imbibi zawo bagana mu bice bitahoze bituwe nk’ahitwa Gahanga, Masaka, Rugende n’ahandi.

TAGGED:AbadepiteAbaturagefeaturedKigaliMukabagwizaRubingisaUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Airtel Na Tecno Mu Bufatanye Bwo Kugeza Ku Banyarwanda Murandasi Ihendutse
Next Article B-21 Raider: Indege Y’Intambara Abanyamerika Bihariye Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?