Umujyi Wa Kigali Uteganya ‘Kunganira’ Abaturage Bagiye Kwiyubakira Imihanda

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buteganya kuzajya bwunganira abaturage bagiye kwiyubakira umuhanda muri karitsiye yabo.

Ni mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu cyari kigamije kubabwira gahunda uyu mujyi ufite mu gukomeza kuzamura imibereho myiza y’abawutuye.

Mu mirenge imwe n’imwe y’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, hari abaturage bishakamo amafaranga bakubaka umuhanda kugira ngo bace ukubiri n’ivumbi n’ibyondo.

Icyakora hari bamwe amafaranga ashirana, uwo mushinga utarangiye.

- Kwmamaza -

Ikindi ni uko iyo mihanda iba idakoze mu buryo buzaramba.

Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko muri gahunda bafite muri iki gihe ari ukureba uko bazajya bafasha abo baturage kubona amafaranga abunganira muri uwo mushinga bihaye.

Ati: “ Muri iki gihe turi kureba uko twafasha abaturage batangiye kwiyubira imihanda babona amafaranga yatuma bawurangiza kandi ukaba ukoze neza mu buryo burambye.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamaze impungenge  abaturage bari bafite z’uko kubona icyangombwa cyo kubaka bisaba ko ajya ku Biro by’Umujyi wa Kigali.

Ngo ashobora kubikora binyuze ku IREMBO.

Ikindi ngo ni uko umuntu ushaka kiriya cyangombwa agomba kwishyura Frw 10,000 bityo ngo si amafaranga menshi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Bwana Merald Mpabwanamaguru yavuze ko  Leta y’u Rwanda ishaka ko abatuye Umujyi wa Kigali bagera kuri Miliyoni 1.6 babona ahantu batura hatabahenze.

Ngo iyo hari umushoramari ushaka gushora mu kubaka inyubako zizakodeshwa kugira ngo abantu bature ahantu hadahenze, Leta imutera inkunga.

Iyo nkunga ngo harimo no kumuha ibikorwa remezo birimo amazi n;amashanyarazi.

Byose biba bigamije ko abaturage babona ahantu heza batura kandi hatabahenze.

Rubingisa yavuze  kandi ko umujyi wa Kigali uri gucungira hafi amakuru y’iteganyagihe kugira ngo bubone uko bushishikariza abaturage kuba batura ahantu hazatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe mu mishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abatuye Umujyi wa Kigali ni uwa Miliyoni Frw 727 zo kubaka ahantu hameze neza abazunguzayi bazacururiza.

Icyakora hari ahigeze kubakwa hirya no hino mu Rwanda ariko abakora buriya bucuruzi barahagaya ngo ntihegereye abaguzi.

Ariya mafaranga azakoreshwa no mu guha abazunguzayi igishoro kugira ngo bashore menshi bacuruze ibintu byinshi kandi bitandukanye bityo bibongerere inyungu.

Ubuyobozi mu Mujyi wa Kigali buherutse kubwira itangazamakuru ko hari abacuruzi 3,941 bo mu turere tw’Umujyi wa Kigali batoranyijwe kugira ngo bazahabwe iriya nkunga.

Barimo 18.000 bo mu Karere ka  Gasabo, 952 bo mu Karere ka  Kicukiro n’abantu  1080 no mu Karere ka  Nyarugenge.

Ahantu icyenda niho hateganyirijwe kuzubakwa.

Ku rundi ruhande, hari indi mishinga Umujyi wa Kigali ushaka gushyira mu bikorwa mu rwego rwo kurushaho gusukura no gutuma abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali bagubwa neza.

Kugeza ubu uyu Mujyi utuwe n’abaturage bagera kuri Miliyoni 1.3.

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali iherutse gutora ingengo y’imari izakoreshwa kuva tariki 1 Nyakanga 2022 kugeza ku wa 30 Kamena 2023.

Ingengo y’Imari y’Umujyi wa Kigali ni Miliyari 137,5.

Mu mwaka wa 2021/2022 ingengo y’imari y’uyu mujyi yari Miliyari Frw 127,6, bivuze ko muri uyu mwaka wa 2022/2023 yiyongereyeho 7.7%

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Muganga Kayihura Didas, yabwiye IGIHE ko muri uyu mwaka hazibandwa ku bikorwa by’iterambere.

Abakoze igenamigambi ry’uko iriya ngengo y’imari izakoreshwa bagennye ko ibikorwa by’iterambere biziharira 40% by’ingengo yose y’imari yateganyijwe.

Ati “Iyi ngengo y’imari ubwayo ni ubuzima bw’Umunyamujyi. Umuturage w’Umujyi wa Kigali agomba kurangwa n’ibikorwa by’iterambere. Ibikorwaremezo, inyubako ariko kandi tutirengagije n’ibikorwa byo guhindura imibereho ye.”

Abakoze ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali bavuga ko izakoreshwa hibandwa ku nkingi eshatu ari zo: Ubukungu, Imibereho Myiza n’Imiyoborere.

Mu rwego rw’ibikorwa remezo Leta imaranye igihe intego y’uko mu 2024, buri Munyarwanda azaba agerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi.

Ku byerekeye amashanyarazi, hari imibare ivuga ko amaze kugera ku Banyarwanda ku kigero kirenga 70%.

Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali Akarere gafite amashanyarazi 100% ni Akarere ka Kicukiro, iyi mibare kakayisangira na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku byerekeye imihanda, Umujyi wa Kigali urateganya kuzubaka ireshya na Kilometero 69,8.

Iyi yagenewe ingengo y’imari ya Miliyari  Frw 17,2.

Ibindi bilometero 20 bizubakwa n’abaturage ubwabo ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubunganire.

Mu kubunganire, ubuyobozi bw’uyu Mujyi bwateguye Miliyari Frw 1,5.

Kugira ngo imihanda irusheho guha serivisi abatuye Umujyi wa Kigali, hari na gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi ndetse n’aho bazitegerereza hakongerwa kandi hakaba hameze neza k’uburyo uhategerereje imodoka aba aguwe neza.

Nk’uko bimeze ku mijyi minini, abayituye baba bakeneye aho bazajya bidagadurira, kandi bakahakorera siporo.

Niyo mpamvu hari ibyanya bine bizatunganywa, hubakwe ibiraro byo mu kirere bigabanya imihanda yo hasi n’iyo mu kirere.

I Kanyinya hazubakwa ikiswe Kanyinya Hiking Site.

Ni igice cyagenewe siporo yo guterera.

Mu mezi make ashize, Minisiteri ya siporo yatangaje ko igiye gukorana n’Umujyi wa Kigali hakubakwa sitade nto z’imikino itandukanye zazafasha urubyiruko kuzamura impano zo gukina imikino itandukanye.

Umujyi wa Kigali utanganza ko ufite gahunda yo kuvugurura ahantu hatuwe hacucitse, bita utujagari.

Ingengo y’imari yagenewe iryo vugurura ingana na Miliyari Frw 11,5.

Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Rugaza Julian, avuga ko uduce tuzavugururwa ari utwa Nyabisindu na Nyagatovu mu Karere ka Gasabo; Gitega mu Karere ka Nyarugenge na Gatenga muri Kicukiro.

Tuzashyirwamo imihanda, amashyarazi, amatara yo ku muhanda n’amazi meza.

Muhima na Gatsata naho hazubakwa inzu zigezweho hakaba harateguriwe Miliyari  Frw 2.

Ahitwa Mpazi n’aho hazubakwa inzu zigezweho zizaturwamo n’abaturage bazavanwa ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyuma yo kubona ko ‘Car Free Zone yagiriye akamaro abantu benshi,  Umujyi wa Kigali watangaje ko washyizeho gahunda yo kuvugurura ahitwa ‘Imbuga City Walk’.

‘Imbuga City Walk’ igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe imurikagurisha, intebe rusange z’abashaka kuganira no kuruhuka kandi hakaba hari murandasi (WiFi), ubwiherero rusange n’ibindi.

Imbuga City Walk izavugurwa yongererwe ubuso igere ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Kuyivugurura byateganyirijwe Miliyoni Frw 600.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version