Umujyi wa Kigali Washyizeho Urugo Mbonezamikurire y’Abana b’Abakozi

Umujyi wa Kigali washyizeho Urugo mbonezamikurire y’abana bato ruzatangira gukora vuba, ruzajya rwakira abana b’abakozi bo mu nyubako ihuriza hamwe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge.

Ni urugo rufite ubushobozi bwo kwakira abana 25 bafite guhera ku mezi atatu ku geza ku myaka 3. Rwubatswe mu nyubako isanzwe y’Umujyi wa Kigali, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Umujyi wa Kigali wagize uti “Uretse imibereho myiza y’abana, ababyeyi bazajya bakora akazi biringiye umutekano w’abana kandi ababyeyi bonsa bazajya bonsa abana badakoze ingendo zo gusubira mu rugo, birusheho no gutanga umusaruro mu kazi.”

Uru rugo mbonezamikurire y’abana bato rufite ibyumba by’amashuri, uburyamo, aho ababyeyi bonsa bicara, igikoni gitegurirwamo amafunguro, ibibuga byo gukiniramo, ubwiherero, n’ibindi.

- Kwmamaza -

Umujyi wa Kigali wakomeje uti “Bigamije gutuma abana bakura bafite imibereho myiza.”

Biteganywa ko uru rugo ruzakira abana bazajya bandikishwa n’ababyeyi babo bakorera muri iriya nyubako, hagamijwe kurushaho kwita ku buzima bw’abana no gufasha ababyeyi gukora akazi batekanye.

Ni igikorwa cyashimwe na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

U Rwanda rushyize imbere gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato nk’imwe mu nkingi y’iterambere rirambye kuko abaturage bafite ubuzima bwiza ari inkingi y’iterambere.

Hashyizweho aho abana bashobora gukinira
Hateganyijwe aho abana bashobora kuryama
Ni urugo abana bazajya bigiramo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version