U Rwanda Ruzatangira Gukora Inkingo Mu Mwaka Utaha

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko gifite gahunda ko mu ntangiro z’umwaka utaha ibikenewe byose bizaba bimaze kuboneka, mu Rwanda hagatangira gukorerwa inkingo haherewe ku za malaria n’igituntu.

Ni imyiteguro ikomeje gukorwa nyuma y’uko uruganda Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech) rwo mu Budage ruheruka kwemera gusuzuma uburyo rwakubakira ku ikoranabuhanga ryarwo, rugakorera mu Rwanda na Senegal inkingo z’indwara za Malaria n’Igituntu.

Ni icyemezo cyatangajwe nyuma yo kwemera gusangiza ibyo bihugu ikoranabuhanga rizwi nka mRNA, rwifashisha mu gukora urukingo rwa COVID-19 ruheruka kwemezwa nka Comirnaty, rukorwa ku bufatanye na Pfizer yo muri Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA Dr. Emile Bienvenu kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko imyiteguro ikomeje.

- Advertisement -

Yagize ati “Tuzatangira dukora inkingo za malaria n’inkingo z’igituntu, impamvu ari zo tuzaheraho ni uko iyo urebye ibihugu bya Afurika ndetse n’ibindi bihugu bikirimo gutera imbere, usanga izo ndwara uko ari ebyiri zikibangamiye abaturage b’ibyo bihugu.”

“Ariko n’urukingo rwa COVID-19 narwo rukaba ruri muri gahunda, ndetse n’igihe bizagaragara ko hari ikindi kibazo cyugarije isi nabyo tuzabitekerezaho turebe niba icyo kibazo kizaba kiriho icyo gihe nazo zitakwibandwaho.” Yari kuri televiziyo y’igihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko mu 2019 malaria yahitanye abantu basaga 400,000 ku isi, abana bari munsi y’imyaka itanu bakaba bari bihariye 67%. Umubare munini ni Abanyafurika.

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) giheruka gutangaza ko malaria mu mwaka wa 2020 yahitanye abantu 148 mu Rwanda, bavuye kuri 700 mu 2016. Abayirwaye mu mwaka ushize bose hamwe bageraga kuri miliyoni 1.8.

Dr Bienvenu yakomeje ati “Gahunda dufite ni uko ibisabwa byose mu ntangiriro z’umwaka utaha bizaba byabonetse, ku buryo twatangira gukora inkingo umwaka utaha.”

Yavuze ko iyi gahunda izafasha cyane abanyarwanda kuko iyo wikorera inkingo uzibona uko uzikeneye, bikanunganira iterambere ry’bukungu kuko zizaba zoherezwa mu bindi bihugu byaba ibyo muri Afurika no hanze yayo.

Biteganywa ko urwo ruganda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro, ahazwi nka muri Kigali Special Economic Zone.

Biteganywa ko BioNTech izazana impuguke zikora inkingo, zizajya zifatanya n’abahanga mu by’imiti b’abanyarwanda.

BioNTech Yemeye Gukorera Mu Rwanda Inkingo Za Malaria n’Igituntu

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version