Abatuye Akarere ka Bugesera cyane cyane abo mu Mujyi wa Nyamata bavuga ko kuba nta gishushanyo mbonera gisobanura neza uko uwo mujyi ukwiye kubakwa, byadindije iterambere ryawo.
Kuba nta gishushanyo mbonera Akarere ka Bugesera karatangaza ngo kigenderweho hubakwa inyubako n’ibikorwaremezo bya Nyamata, byatumye imirimo yo kuyitunganya ihagarikwa.
Iyo nta gishushanyo mbonera gihari, kubaka birahagarara, bigakorwa mu rwego rwo kwirinda akajagari.
Uko kutubaka uyu mujyi ndetse na Bugesera muri rusange, byatumye hari n’imishinga ikubiye muri gahunda y’imyaka irindwi(7) Perezida Paul Kagame yari yaremereye abatuye kariya karere yadindiye.
Kigali Today yanditse ko guhera mu 2012 mu Karere ka Bugesera hatangiye kugurwa ibibanza no guturwa cyane.
Byatewe ahanini n’uko ko ari hamwe mu hantu hagukiraga umujyi kandi hakaba ari hafi cyane y’Umujyi wa Kigali.
Mu mwaka wa 2017 nibwo igishushanyo mbonera cyari gisanzwe gikoreshwa mu Karere ka Bugesera cyahagaritswe kuko hari ibyo kitari cyujuje.
Hagombaga gutekerezwa ikindi ariko kuva icyo gihe kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, nta kindi cyari cyaratangajwe ku mugaragaro.
Hari rwiyemezamirimo umwe wagize ati: “Kuba igishushanyo mbonera kidahari byahagaritse imirimo myinshi ndetse n’iterambere rya Nyamata riradindira kubera ko hari ahantu hatari amashanyarazi kandi yagombye kuba ahari kubera ko hadatuwe.”
Avuga ko hari ahantu hagombye kuba hari imiyoboro y’amazi ariko ikaba idahari kubera ko hadatuwe kandi ari mu mbago z’Umujyi wa Nyamata.
Uko Akarere kabibona…
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko kuba nta gishushanyo mbonera cy’Akarere ayoboye kiraboneka, bidindiza ikoreshwa neza ry’ubutaka, abantu ntibubahirize icyo bwagenewe gukoreshwa.
Ati: “Kuba nta gishushanyo mbonera gicukumbuye cyari gihari kugira ngo abantu bubake byasabaga kwirwanaho, hagafatwa ibyemezo bigendeye ku mibereho y’abaturage ariko nyuma y’imyaka itanu ushobora kuzabisuzuma ugasanga wenda atari ibyo mwari mukwiye gufata”.
Avuga ko muri iki gihe hari igishushanyo mbonera kiri kwigwaho ‘n’abantu benshi’ kandi gikozwe mu buryo burambuye bityo kikazatanga ibisubizo birambye.
Hagati aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka (National Land Authority) giherutse gutangaza ko bitarenze muri Mata 2023, uturere tuzaba twarabonye ibishushanyo mbonera by’imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.
Umuyobozi mukuru w’icyo kigo, Espèrance Mukamana avuga ko kimwe mu bibazo biri mu Rwanda ari uko ubutaka bukwiye guhingwa buri gukorerwaho ibindi bikorwa bigatuma buba buto.
Iyi ni imwe mu mpamvu zituma gukora no gutangaza igishushanyo mbonera cya buri karere byihutishwa.
Icyakora ngo umwihariko ugomba kuba Akarere ka Bugesera
Ati: “Niyo mpamvu turimo kwihutisha ibishushanyo mbonera by’uturere twose ariko by’umwihariko aka Bugesera nk’akarere kagaragiye Kigali, kagomba kwitabwaho by’umwihariko, cyane cyane ko mubona ko kanubakwamo cyane mu buryo bw’akajagari”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka kivuga ko ahantu hose hagenewe imiturire iba igomba kujyana n’ibikorwa remezo ku buryo mbere y’uko haturwa ibyo bikorwa remezo bigomba kubanza kuhagezwa ubundi abantu bakabihasanga.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022, ryagaragaje ko abatuye Akarere ka Bugesera bageze ku 551,103, batuye ku buso bungana na kilometero kare 1,337.
Gatuwe k’ubucucike bungana n’abaturage 450 ku kilometero kare imwe.