Umukino Wa Iran N’Amerika Utegerezanyijwe Amatsiko

Abakurikirana imikino  mu gikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar bavuga ko hari icyizere ko umukino uri buhuze Amerika na Iran uraba uwo gusabana hagati y’abaturage b’ibi bihugu bisanzwe bitajya imbizi.

Hari umuhanzi witwa Casimir Zao Zoba wigeze kuririmba ko umupira w’amaguru atari intambara.

Umunyamerika ukomoka muri Iran witwa  Shervin Sharifi uvuga ko iby’uko igihugu cye gifitanye amasinde n’Amerika atari ikintu atindaho.

Kuri we icya mbere ni umupira no kwishimira intsinzi kandi ngo ikipe iri butsinde indi kuri we iramushimisha.

- Kwmamaza -

Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko avuga ko kuva yakura yakunze umupira w’amaguru kandi ngo azakomeza awukunde, atitaye ku bibazo biri hagati ya Teheran na Washington.

Yabwiye Al Jazeera ko we na bagenzi be bavuye Texas bakaza muri Qatar baje gufana ikipe yabo kandi ngo bazahava bishimye kurusha uko baje babitekereza.

Ku ruhande rwa Iran, abakinnyi b’iyi kipe bavuga ko bafite inyota yo gutsinda Amerika ubundi iwabo umudiho ukaba wose.

Iran ituwe n’abaturage Miliyoni 80.

Abanyamerika nabo biyemeje gutsinda Iran kugira ngo nabo bashimishe izindi Miliyoni zirenga 100 zituye iki gihugu cy’igihangange.

Si ubwa mbere Amerika ikina na Iran kubera ko mu mwaka wa 1998 nabwo bakinnye, Iran  itsinda Amerika ibitego 2-1.

Bivugwa ko icyo gihe Iran yahise isaba abakinnyi bayo gutaha kuko ngo akazi kabajyanye kari karangiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version